skol
fortebet

Gahima wigeze kuba umugabo wa Aline Gahongayire yakoze ubundi bukwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, nyuma bakaza gutandukana byemewe n’amategeko, yakoze ubukwe n’umukunzi we ukomoka muri Amerika.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa Gahima bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019 aho aba bombi babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

Gahima yakoze ubukwe n’umugore ufite ubwenegihugu bwo muri Amerika ariko bahuriye mu Rwanda.

Umuhanzi Rugamba Yverry ukunzwe cyane mu ndirimbo zifite amagambo meza y’urukundo wanakoresha mu bukwe yataramiye abageni n’abari batashye ubukwe bwabo. Gahima akoze ubukwe n’umugore wa kabiri nyuma y’umuhanzikazi Aline Gahongayire batandukanye.

Uyu mugabo utangiye umwaka wa 2020 ari mu kwezi kwa buki, yakoze ubukwe bwa mbere na Aline Gahongayire tariki 13 Mutarama 2013 ariko urugo rwabo ruzamo kidobya batangira kugirana amakimbirane no kurebana ay’ingwe byatumye bahabwa gatanya n’inkiko nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

Mu myaka ibiri bamaze babana nta mwana bari bafitanye kuko uwo bibarutse yahise apfa akivuka.

Ku wa 28 Ugushyingo 2017 ni bwo Aline Gahongayire na Gahima babonye ubutane bwemewe n’amategeko babuhawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru. Aba bombi mu 2013 bakoze ubukwe bw’agatangaza bemeranywa kubana akaramata ariko birangira bananiranywe.

Umwanzuro w’urukiko wagaragaje ko batandukanye bisesuye biciye mu mategeko ndetse ko ntacyo bagomba kugabana kuko nta mwana cyangwa umutungo bari bafite.

Mu gusoma umwanzuro w’iburanisha ry’uru rubanza, umucamanza yavuze ko Gahongayire na Gahima bari bamaze amezi cumi n’abiri batabana nk’umugore n’umugabo bityo ko bagomba guhabwa gatanya buri wese akajya kuba mu buzima bwe.

Inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yavuzwe bwa mbere itangajwe na Gahima Gabriel ubwo yari muri Tanzania muri Mutarama 2015. Icyo gihe umugabo ni we watangaje ko ibyabo byarangiye Gahongayire aryumaho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’.

Muri Nzeri 2016 Aline Gahongayire yavugiye kuri Radio Ijwi ry’Amerika ko yananiranywe n’umugabo bafata icyemezo cyo kubaho ukubiri.

Icyo gihe yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye.” Yongeyeho ko agikeneye undi mugabo usibye ko bitihutirwa cyane.

Kugeza ubu Aline Gahongayire we ntarashaka umugabo, ariko yakunze kuvuga ko atazasaza ari wenyine ko ahubwo igihe nikigera nawe azongera agashaka umugabo akabaho mu munezero.


Ibitekerezo

  • Mbega ibintu bibera muli iyi si!!! Anyway,Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    Uyu mu type n’akaga??? Akunda ibikobwa binini... na Gahingayire niko angana...bose bateye nabi...inseko ihishe byinshi gusa niyo bagenderaho....
    ubwo se icyo yapfuye na Gahongayire... uyu mushya we bizagenda gute? Reka tubitege amaso

    Ndabona uyu mugabo Gahima ahuzagurika cyane ashobora kuba afite ikibazo kizatuma asoza yiyahuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa