skol
fortebet

Habayeho imiserero hagati ya Burna Boy na Davido na nubu yanze kurangira bituma na Wizkid abyivangamo

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Wizkid yerekanye uruhande abogamiyeho hagati ya Davido na Burna Boy ku makimbirane arambye muri iyi minsi aho yavuze ko ashyigikiye mugenzi we wamugize ikirenga muri Nigeria byaje no gutuma Burna Boy atangiza iyi ntambara hagati ya bombi.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize umuhanzi Davido yakoresheje urubuga nkoranyambaga maze ahamya ko we na Wizkid aribo bahanzi bakomeye kurusha abandi muri Nigeria bituma umuhanzi Burna Boy abona uko yibasira Davido,avuga ko mugenzi we Davido nta buhanga yibitseho ko nawe ubwamamare bwe muri muzika abukesha kuba avuka ku mubyeyi utunze amafaranga menshi cyane,gusa Davido nta burakari yasubizanyije Burna Boy bituma ashimirwa ko yabyitwayemo neza.

Wizkid yahamije ko ashyigikiye Davido atabiciye inyuma.Aya makimbirane y’aba bahanzi yatangiye ubwo Davido yamenyeshaga umushinga w’indirimbo yateguraga gushyira hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga maze bituma batangira guhangana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa