skol
fortebet

Hamisa Mobetto wabyaranye umwana w’umuhungu na Diamond yaciye agahigo ku rubuga rwa Youtube[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli akaba n’umuhanzikazi, Hamisa Mobetto wakunze kuvugwa mu itangazamakuru cyane bitewe n’umubano yagiranye n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana umwana w’umuhungu, kuri ubu ari kubyina intsinzi nyuma y’aho agaciye agahigo ko kuzuza millioni imwe y’abarebye (views) amashusho y’indirimbo ye nshya kuri YouTube ,mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Sponsored Ad


Uyu mugore utamenyerewe mu ruhando rwa muzika, yatangaje ko yatunguwe bikomeye n’uburyo indirimbo ye ya mbere yise “Madam Hero” yakunzwe cyane ndetse ikuzuza miliyoni ya views mu gito cyane,ibintu bidakunze kubaho ndetse bikaba byamugize umugore wa mbere muri Afurika y’uburasirazuba ukoze indirimbo ,igahita irebwa cyane bingana kuriya mu byumweru 2 gusa.

Yifashishije urukuta rwe rwa instagram ,Mobetto akaba yashimiye cyane abafana be bakomeje kumuba hafi bakamutera ingabo mu bitugu, ndetse abasabira umugisha ku Mana, anabasaba gukomeza kumushyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa