skol
fortebet

Harmonize abaye umuhanzi wa 2 wemeje Perezida Magufuli akamukurira ingofero akayimwambikira imbere y’imbaga y’abantu[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania yaririmbye yemeza abari baje gushyigikira, Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli.

Sponsored Ad

Pombe Magufuli, urigushaka manda ya Kabiri ni umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania, aho ari guhatana ku itike yishyaka riharanira impinduramatwara rya CCM asanzwe abarizwamo.

Dr. John Pombe Magufuli yagejeje ijambo ku baturage ibihumbi bo mu Karere ka Chato mu giterane cyo kwiyamamaza ahagarariye ishyaka rya CCM cyabereye kuri Stade Mazaina Chato mu karere ka Geita, aha Magufuli yagaragaje ibyo yagejeje kubaturage ndetse atangaza nibyo azabakorera nibaramuka bongeye kumugirira icyizere bakamutora.

Muri ibi birori umuhanzi Harmonize uri mubakunzwe muri Tanzania niwe wari watumiwe ngo asusurutswe abarwanashyaka b’ishyaka CCM.

Harmonize yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zinakunzwe cyane muri iki gihugu, bitewe nuko yishimiwe cyane, akiva kurubyiniro Perezida Magufuli yahise amuhamagara akuramo ingofero y’urugara yari yambaye arayimwambika.

Magufuli akunze kugaragaza cyane ko ashyigikiye iterambere ry’abahanzi bo muri Tanzania, mu minsi ishize nabwo yahamagaye umuhanzi Diamond nawe amyambika ingofero, kandi amubwirako amukunda cyane, amwifuriza gukomeza gutera imbere muri muzika.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa