skol
fortebet

Harmonize ukunzwe na benshi muri Tanzania yahishuye urwo akunda umukunzi we ukomoka mu Butaliyani

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Harmonize ukunzwe na benshi muri Tanzania, yahishuye urwo akunda umukunzi we Sarah ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani mu ndirimbo ye nshyayise my Boo.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo Harmonize yayifatanyije na Q Chilla, akaba yarafashe umwanya akavuga urwo akunda Sarah yihebeye.

Muri iyi ndirimbo Harmonize atangira agira ati“Imana iguha icyo ukeneye, ntabwo iguha icyo ushaka. Ni yo mpamvu natuje; waranyihanganiye mu gihe ntari mbikwiriye. Ndabizi hari abavuga ko utambereye, gusa bari kwiruhiriza ubusa. Bamwe bavuga ko uberanye n’Umumasayi cyangwa Umwarabu, ariko njye ndagukunda n’ubwo ntakumva. Iminsi irahita ntuhangayike mukunzi wanjye.”

Akomeza avuga ati“Waranyiyegereje mu gihe nta kintu nari mfite, ndabizi ko hari abavuga ko tutaberanye abandi bakavuga ko uberanye n’Umumasayi. Abandi bakerura ko ukundana n’Umwarabu. Ntibashaka kumbonana na we ariko ni wowe wenyine nkunda. Sinzigera numva cyangwa ngo nite ku byo bavuga, ntugire ikibazo mukunzi wanjye.”

Iyi ndirimbo ‘My Boo’ Harmonize yasubiyemo afatanyije na Q Chilla imaze gukundwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube kuko imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000) mu gihe kitarenze iminzi itanu ishyizwe hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa