skol
fortebet

Harmonize yagurishije Inzu 3 n’ubutaka kugira ngo asese amasezerano yagiranye na Diamond

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Ukwakira nibwo Harmonize yatangaje ku mugaragaro ko yatangije inzu ifasha abahanzi ye bwite yise ‘Konde Boy Worldwide’ kandi yifuza gusesa amasezerano na Wasafi ya Diamond yabarizwagamo.

Sponsored Ad

Mu 2015 nibwo Harmonize yahuye na Diamond amusinyisha muri WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa “Aiyola”, “Kwangwaru” na “Bado” yafatanyije na Diamond, “Show Me” yakoranye na Rick Mavoko nawe bahoranye muri iyi nzu akaza kuyivamo, “Kainama” bahuriyemo na Burna Boy n’izindi.

Harmonize ubusanzwe witwa Rajab Abdul Kahali akaba anakunda kwiyita Konde Boy, umuhanzi wo muri Tanzania uri mu bafite izina rikomeye baririmba Bongo flava, byabaye ngombwa ko agurisha inzu eshatu n’ubutaka kugira ngo abashe kwishyura Wasafi ya Diamond Platnumz yahoze abarizwamo.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo uyu muhanzi yabwiye ubuyobozi bwa Wasafi ko ashaka gusesa amasezerano y’imyaka 15 bari bafitanye akajya gukora ukwe.

Si inzu eshatu zitari zakuzuye gusa yagurishije, kuko uyu muhanzi yanagurishije ubutaka kugira ngo abashe kwishyura amasezerano yari afite muri iyi nzu ifasha abahanzi ya Wasafi, aho byamugombaga kwishyura amashilingi ya Tanzania miliyoni 500.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yagaragaje ko yishimiye cyane kuba yaratangije iyi nzu yari imaze iminsi ivugwa, ariko abantu bashidikanya ku izina ryayo, aho yagize ati: “Ni byiza. Muhawe ikaze mu nzu yanjye ifasha abahanzi Konde Boy Worldwide.”

Kuva Harmonize yava muri Wasafi yari yarasinyemo amasezerano y’imyaka 15, hahise hasa nk’aho havutse amahari hagati ye na Diamond Platnumz uyikuriye ndetse binashimangirwa no kuba uyu muhanzi aherutse gukora ubukwe ntihagire abo muri Wasafi bahagera kandi ngo yari yarabatumiye.

Diamond ubwo aheruka mu Rwanda, bihwihwiswa ko Harmonize ashaka kubiyomoraho yabajijwe iby’izi nkuru avuga ko we atabizi. Kuva uyu muhanzi yava mu nzu ya Wasafi, Diamond Platnumz nta kintu na kimwe aramuvugaho.

Harmonize ategerejwe mu Rwanda mu rwego rwo gushaka uko yarushaho gukorana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda no kwamamaza ibihangano bye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa