skol
fortebet

Harmonize yasabwe na Perezida Magufuri kwiyamamariza kuyobora muri Tanzania

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

John Joseph Magufuli uyobora Tanzania guhera mu 2015 ndetse akaba akunzwe cyane n’abanya-Tanzania, yagiriye inama Harmonize ko yakwiyamamariza kuyobora akarere atuyemo mu matora ateganyijwe kuba mu 2020.

Sponsored Ad

Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize wanatangiriye umuziki muri Wasafi ya Diamond ariko ubu bakaba baramaze gutandukana, yasusurukije abanya-Tanzania bari bagiye kumva impanuro za Perezida Magufuri mu gace Likangala kuwa 15 Ukwakira 2019.

Harmonize yaririmbye indirimbo ze zitandukanye nka’Magufuri ‘ yaririmbye agaruka ku iterambere Magufuri amaze kugeza ku banya-Tanzania, aririmba iy’itwa’Never Give Up’ ivugwamo urugendo rwe rwa muzika kuva agitangira n’izindi.

Ubwo Perezida Magufuri yagezaga ku baturage ijambo rye, yavuze ko yifuza kubona Harmonize yiyamamariza kuyobora kamwe mu turere dutandatu tugize Intara ya Mtwara muri Tanzania.

Perezida Magufuri yagize ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Harmonize, uyu muhungu avuka mu kahe gace? Ni inde muyobozi wa Tandaimba. Ndifuza ko Harmonize yaziyamamariza kuyobora Akarere ka Tandaimba.”

Harmonize na we yahise ajya kuri Instagram avuga ko yashimishijwe bikomeye na perezida Magufuri aranamushimira kuko ngo ari mu bantu bamushyigikira, yanashimiye abayobozi batandukanye nka Minisitiri wa siporo n’abandi bamuhisemo ngo aririmbe muri uwo muhango.

Uyu muhanzi mu minsi ishize yatandukanye na Diamond bakoranaga muri WCB ndetse bakaba bari n’inshuti cyane maze afungura ku mugaragaro ‘Label’ ifasha abahanzi yise Konde Music Worldwide.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa