skol
fortebet

Harmonize yasinyishije muri label ye umuhanzi ukomeye muri Nigeria

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize, akaba na nyiri nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Konde Music Worldwide, yamaze kwagura imipaka asinyisha umunya-Nigeria Skales muri Label ye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2020 ni bwo Harmonize na Skales batangaje ku mugaragaro ko bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire, amazezerano batatangaje igihe azamara.

Harmonize avuga ko bishimiye guha ikaze umuvandimwe akaba n’umunyamuziki w’umuhanga muri Label ye. Avuga ko iyi ari intambwe ikomeye yo gutuma umuziki wo ku mugabane w’Afurika ugera ku Isi yose, ati:

UMUZIKI WA AFRIKA UROTA KURI 🌍🌍 twishimiye 😊 guha ikaze Umuhanzi w’umuhanga 👨‍🎤 ukomoka muri Nigeria 🇳🇬 Umuvandimwe wanjye @youngskales MURAKAZA NEZA MU MURYANGO @kondegang ni itsinda ry’inzozi 💪 # KONDEMUSICWORLDWIDE🌍

Skales yemeje ko yinjiye muri Label ya Harmonize, bakaba bari basanzwe baranakoranye indirimbo “Fire Waist” yakunzwe mu buryo bukomeye.

Avuga ko iyi nzu izita cyane ku kumenyekanisha ibikorwa bye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, kumushakira amasoko ndetse ko n’umuntu uzifuza gukorana nawe azabanza kubavugisha. Ati:

Mwaramutse bakunzi banjye muri Afurika y’Iburasirazuba, namaze kwinjira ku mugaragaro muri Konde Music. Ikipe @kondegang ibaye umuyobozi wanjye muri Afrika y’Uburasirazuba.

Skales yabaye umuhanzi wa kabiri usinye muri Label ya Harmonize. Ni nyuma ya Ibraah witeguraga gukora igitaramo ku wa 31 Nyakanga 2020 akagisubika kubera urupfu rwa Benjamin Mkapa.

Harmonize na Skales bagiye bakora indirimbo zitandukanye zakunzwe, ibintu byakujije ubushuti bwabo ku buryo gukorana bombi bizoroha. Bombi bakoranye indirimbo “Fire Waist”, “Oyoyo” na “Oliver Twist II Remix” bakoranye n’umunya-Nigeria Falz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa