skol
fortebet

Hashyizwe hanze ibintu Diamond na Ali Kiba batandukaniyeho nibyo bahuriyeho[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Rumwe mu rubuga rwo muri Kenya rwashyize hanze itandukaniro ry’ibintu bine riri hagati ya Diamond Platnumz na Ali Kiba, abahanzi kuva cyera batigeze bacana uwaka.

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond ni umwe mu bahanzi kuri ubu bakunzwe na benshi gusa abazi gusesengura neza bemeza ko n’umuhanzi Ali Kiba akunzwe na benshi ndetse by’umwihariko abanyacyubahiro.

Ibi byagiye bigarukwaho cyane ahantu batandukanye bahuriraga bose harimo aho bahurira bombi bakanga gusuhuzanya ndetse banabikora bikaba bimwe umunyarwanda yavuze ngo babikoze bya nyirarubeshwa batabishaka ahubwo bafite ikindi bashaka kwerekana.

Ikinyamakuru kitwa sde.co.ke cyo muri Kenya cyashyize hanze ingero 4 z’itandukaniro rir hgati ya Ali Kiba na Diamond.

Mu bijyanye n’ubwirinzi

Bisanzwe bizwi ko ibyamamare n’ibikomerezwa bikunze kumenya uko umutekano wabo uzaba wifashe mu gihe bari kugenda mu ruhame, ari nayo mpamvu bakunze gukenera ababarinda.

Kuri Diamond Platnumz na Ali Kiba, aba bahanzi bombi bafite imyitwarire inyuranye cyane ku kujyanye no kurindwa. Kuri Diamond ni wa muntu utasohoka adaherekejwe n’abamurinda, aho rimwe na rimwe usanga aherekejwe n’abarenga 10, ugasanga aho ari hose aba arinzwe cyane.

kuri Ali Kiba we, ibyo atabikozwa ngo ameze nk’umuturage usanzwe, aho agira ati: “Si nkeneye abandinda, kandi imyemere yanjye ntabwo yatuma nkora ibyo bintu, ariko buri muntu wese ukomeye arabikwiriye. Numva ko ndinzwe n’abantu, ariko hejuru ya byose ndizwe n’Imana. nabo barinzi barinzwe n’Imana.”

Kubijye n’ubuzima bwabo bwite

Umuhanzi Diamond ni umwe mu bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ndetse akunda kugaragarizaho byinshi bye by’ibanga birimo abagore be, abana be ndetse n’imitungo ye yose, mu gihe Ali Kiba abyitondera, ubuzima bwe akunze kubugira ibanga, ku buryo utasanga yashyizeho buri kimwe cyose ashatse.

Ku bijyanye no kubaka urugo

Aba bombi bavugwaho kuba barahinduranyije abakobwa kuko Ali Kiba yigeze gukundana na Miss wa Tanzania Wema Sepetu nyuma Diamond nawe bakaza gukundana.

Ikindi ngo Diamond ku myaka 29 y’amavuko, ntarashobora kwicara hamwe ngo yubake urugo, akunda abagore benshi aho kuri ubu afatwa nk’umugabo umaze kubaka umubano mu bihugu byose bigize Afurika y’iburasirazuba ngo kuko yaterenye na Zari Hassan w’I Bugande, Hamisa Mobetto wo muri Tanzania ndetse na Tanasha Donna ukomoka muri Kenya, ngo harabura uwo mu Rwanda .

Ali Kiba yashakanye n’umunya- Kenyakazi Amina Khalef muri 2018 mu muhango witabiriwe na bacye ubera i Mombasa, mu minsi ishize akaba yaramaganye amakuru yahwihwiswaga ku itandukana rye n’umugore we.

Kubijyanye n’ubusitari na Tattoo

Nkuko bigaragara kuri iyi foto, ngirango uyibonye wese yahita yibonera atandukaniro ry’aba basitari bombi (Diamond Platnumz na Ali Kiba).

Ngo Ali Kiba nta Tattoo nimwe agira ku mubiri we ngo mu gihe Diamond we amaze gushyiraho nyinshi, ngo ibi byerekana ko aba bombi batandukanye haba mu mico, ngo kuko Ali Kiba iyo aza kuba yarabikoze aba yarabyishyizeho kuko yamubanjirije mu muziki.

Uru rubuga rukomeza kwerekana ko aba bombi batandukanye cyane ngo kuko buri umwe afite icyo arusha mugenzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa