skol
fortebet

Huddah Monroe ufite imiterere y’ikibuno idasanzwe ikunzwe n’abagabo muri Kenya yahishuye uburyo yari yarabaswe no kuba atasambana kabiri n’umusore umwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyamideri w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga wo mu gihugu cya Kenya, Huddah Njoroge, uzwi nka Huddah Monroe, yatambukije ubutumwa ku mbuga akoresha butangaza abatari bacye ubwo yabahishuriraga ko akiri inkumi yari afite ingeso yo kumva ataryamana n’umusore kabiri, ibyo bita mu Cyongereza (One night stand).

Sponsored Ad

Nk’uko yabyitangarije, ngo ku myaka 21 yari arwaye indwara cyangwa se yari yarabaswe no kuryamana n’abagabo batandukanye kandi akumva nta n’umwe bakomeza gukururana.

Kuri we, ngo yumvaga ibi ari byo bimuha gutuza kurusha kwiyemeza gukundana n’umusore umwe kuko ngo yari azwiho kuba umukunzi mubi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Huddah yatuye avuga ukuntu yari ateye akiri umukobwa muto agira ati: “Hari igihe nkiri mu myaka 21, nari narabaswe no kuryamana n’umuntu bikarangirira aho. Sinigeze ndyamana n’i “Nigga” kabiri! Nta guhana numero kandi wambona mu ruhame ukancaho nk’aho tutigeze duhura bitaba ibyo nkagukoza isoni… Oh iminsi ya kera. Ubu ndi hafi kugira 30? Ibintu byinshi bintera iseseme ubu.”

Huddah Monroe uvuga ko kuri ubu yiteguye gushing urugo agatangira umuryango, avuga ko kuri ubu asatira imyaka 30 yiteguye kuba umugore.

Mu bundi butumwa bwo yatangaje ko yifuza kuzabyara abana batanu kandi akabarerana n’umugabo we.

Ati: “Ndabizi umugabo wanjye arimo kureba ibi. Umugore uruta abandi wo kurongora ninjye!...niteguye kuba mama w’abana batanu.”

Huddah Monroe yavutse ku itariki 10 Ukwakira 1990, avukira i Nairobi ku mubyeyi umwe w’Umusomali (ise) na nyina w’Umunyakenyakazi ukomoka mu bwoko bw’Abakikuyu.

Yamenyekanye cyane mu itangazamakuru ubwo yitabiraga amarushanwa ya Big Brother Africa ku nshuro ya 8 yabereye muri Afurika y’Epfo mu 2013, aho bivugwa ko nubwo atatsinze yahakuye kumenyekana kuva ubwo n’uyu munsi akaba ari umwe mu Banyakenyakazi bazwi mu karere ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo

  • ah!! kwarushije ibiguruka kuguruka, iyis’iraturushya nawe yaramuruhije pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa