skol
fortebet

Huddah Monroe yagiriye inama abakobwa yo kwicuruza bakareka gusaba abagabo amafaranga

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

Umunyakenyakazi Huddah Monroe ukundwa n’abagabo benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye,yasabye abakobwa kureka gusaba abagabo amafaranga ahubwo bakajya babagurisha imibiri yabo.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukunze gushyigikira ingeso mbi yo kwicuruza kuko ahanini bivugwa ko aribyo byamugize umuherwe,yasabye abakobwa kureka kwinginga abagabo babasaba amafaranga ahubwo ko bakwiriye kwicuruza akaboneka.

Huddah Monroe yagize ati “Niba uri umukobwa rekera aho kuguza amafaranga buri munsi.Genda wicuruze,amafaranga ubonye uyacuruzemo imbuto.Nta kintu cy’ubuntu gihari.Buri wese arakora cyane kugira ngo abone amafaranga.”

Ubu butumwa Huddah Monroe yabutanze kuri Instagram kuri uyu wa Kabiri bituma benshi bamwamagana kubera gushyigikira uyu muco mubi.

Ntabwo Huddah Monroe arerura ngo avuge ko yakijijwe no kwicuruza gusa inshuro nyinshi akunze kugira inama abakobwa yo gucuruza imibiri yabo ku baherwe kugira ngo babone amafaranga yo kubaho.

Huddah Monroe yabwiye abakobwa kureka kubeshwaho n’abagabo ahubwo ko ngo bakwiriye kwishakira amafaranga yabo bayakuye ku mibiri yabo.

Uyu mukobwa ukunze gushyira hanze amafoto ashotora abagabo,aherutse gufungura inzu icuruza ibikoresho by’ubwiza [lipsticks, eye shadow palettes na makeup wipes] ndetse n’icuruza imyenda yitwa Rebel by howdah”muri 2018.

Ibitekerezo

  • Abagore n’abakobwa basambana ni millions and millions.Ariko bakibagirwa ko Imana yabahaye uwo mubiri,ibabuza kuwugurisha.Ubusambanyi buriho buteye ubwoba.Ubu noneho bakoze Sex Robots ugenda ukariha mukararana cyangwa mugatera igikumwe mukabana nk’umugore n’umugabo.Ibi byose byerekana ko turi "mu minsi y’imperuka".Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa