skol
fortebet

Humble Jizzo yashyize hanze ifoto y’umwana yabyaranye n’umugore we w’umuzungu agaragaza uko asigaye angana ayiherekeresha n’amagambo y’ubwuzu

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ku wa 23 Gashyantare 2018 nibwo umuhanzi Manzi James ukoresha izina rya Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys ndetse n’umufasha Amy Blauman bibarutse imfura yabo maze nyuma bamwita Ariella Michelle Blauman Manzi.

Sponsored Ad

Uyu mwana wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital biherereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo hakunzwe kwerekanwa uko angana gusa ababyeyi be bombi Humble Jizzo na Amy Blauman bashyize ku nkuta zabo za Instagram maze Manzi ifoto ayiherekesha amagambo y’ubwuzu ati”Igikomangomakazi cyacu kireba neza”.

Humble Jizzo uheruka kwizihiza isabukuru ye y’amavuko kuri 28 kanama ubu asigaranye na mugenzi we Nizzo Kabosi mu itsinda rya Urban boyz nyuma yaho Safi Madiba bazamukanye mu muziki abavuyemo akajya gukora ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa