skol
fortebet

Humble yashimye Polisi y’u Rwanda yamugaruriye ibyuma yari yibwe

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamuziki Humble Jizzo uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yashimye byimazeyo Polisi y’u Rwanda yamufashije kongera kubona ibyuma by’umuziki bye yari yibwe.
Uyu muhanzi ari kumwe n’umukunzi we i Washington muri Amerika aho bagiye gusura imiryango ari nako bitegura umwana wabo w’imfura ugomba kuvuka muri Gashyantare uyu mwaka.Mu minsi ishize nibwo Humble yari yatangaje ko yibye ibyuma yakoreshaga mu kazi k’umuziki. Humble yashimye Polisi y’u Rwanda
Icyo gihe yabimenyesheje inzego (...)

Sponsored Ad

Umunyamuziki Humble Jizzo uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yashimye byimazeyo Polisi y’u Rwanda yamufashije kongera kubona ibyuma by’umuziki bye yari yibwe.

Uyu muhanzi ari kumwe n’umukunzi we i Washington muri Amerika aho bagiye gusura imiryango ari nako bitegura umwana wabo w’imfura ugomba kuvuka muri Gashyantare uyu mwaka.Mu minsi ishize nibwo Humble yari yatangaje ko yibye ibyuma yakoreshaga mu kazi k’umuziki.

Humble yashimye Polisi y’u Rwanda

Icyo gihe yabimenyesheje inzego zitandukanye harimo na Polisi y’u Rwanda.Abinyujije kuri instagram, yashimye akazi kakoze na Polisi y’u Rwanda atangaza ko ibyo yari yibwe yamaze kubisubizwa/kubibona.

Yagize ati :”Ndashimira Police y’uRwanda ko yamfashije kugarura ibyuma byanjye (sound system ) Byari byibwe. Benengango ntibashaka gukora ahubwo bashaka kurya ibyobatavunikiye, ndabanenze cyane.”

Humble yavuye mu Rwanda avuga ko ashobora kuzamara amezi abiri muri Amerika,mu gihe amazeyo yakiriwe kwa Sebukwe ndetse n’umufasha akorerwa ibirori bya ‘Bridal Shower’ byo kwitegura umwana agiye kubyara.

Uyu muhanzi abarizwa muri Urban Boys bakaba baherutse gushyira hanze indirimbo bise ‘Mpfumbata’.

Humble asigaranye na Nizzo muri Urban Boys

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa