skol
fortebet

Abanya-Kigali nibo batahiwe mu ijonjora rya Miss Rwanda 2020,Iby’ingenzi wamenya[VIDEO]

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

Amajonjora yo Gushakisha Umukobwa uhiga abandi Ubwiza, Umuco, n’Ubumenyi, araba yakomereje mu mujyi wa kigali kuri uyu wa gatandatu taliki 18 Mutarama 2020. Ni irushanwa rimaze gushinga imizi mu Rwanda aho abakobwa bamaze gusobanukirwa neza n’Akamaro ko kwitinyuka ndetse no kwerekana Ubushobozi bwabo babicishije mu mishinga itandukanye bagenda bagaragaza. Amajonjora y’ibanze yatangiye taliki 21 ukuboza 2019 atangirira mukarere ka rubavu intara y’Uburengerazuba.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Umuryango turasubiza Amaso inyuma turebe uko mu mujyi wa kigali mu irushanwa riheruka uko byari byifashe, uko Abakobwa bitwaye kugeza habonetsemo Nyampinga ariwe Nimwiza Meghan wiyamamarije i kigali.

Hari taliki 29 Ukuboza 2018 ubwo abakobwa bose biyandikishije bari 80 muri abo abujuje ibisabwa bari 28 gusa barimo nyampinga w’Urwanda 2019 Nimwiza meghan usigaje iminsi ibarirwa ku ntoke ngo atange Ikamba.

Muri 28 bujuje ibisabwa ndetse bagaca ni imbere yabagize Akanama nkemurampaka 6 gusa nibo babashije kubona amahirwe yo gukomeza mukindi kiciro.

Muri abo harimo:
1. Niyonshuti Assoumpta wari wambaye (No 1)
2. Umutoni Grace wari wambaye(No 17)
3. Gakunde Iradukunda Prayer wari wambaye(No 4)
4. Nimwiza Meghan wari wambaye(No 22)
5. Ibyishaka Aline wari wambaye (No 14)
6. Uwase Sangwa Odille wari wambaye(No 25)

Barakomeje baza guhurizwa hamwe nabandi baturutse muntara zose hakurwamo 15 barimo Nimwiza Meghan byaje kurangira yegukanye i Kamba mu ijoro ryo kuwa 27 Mutarama 2019 muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Taliki 18 Mutarama 2020 abi Kigali nibo batahiwe nanone! ni nyuma yo kuzenguruka mu ntara zose aho ijonjora ryahereye mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu abakobwa b’uburanga bakomeje ni 6 akaba ari aba bakurikira:

1. Akaliza Hope (No 7)
2. Uwamahoro Phoebe (No 11)
3. Uwimana Joyeuse (No 6)
4. Umutesi Denise (No 2 )
5. Umuratwa Anitha (No 10)
6. Uwase Aisha (No 1).
VIDEO: UBURANGA BW’ABAKOBWA BAKOMEREJE I RUBAVU

Ijonjora ryakomereje mu ntara y’Amajyaruguru mukarere ka Musanze aho abakomeje naho ari 6 akaba ari aba bakurikira:

1. Tumuhorane Blaise (No 13)
2. Mukabashambo Phionah (No 8)
3. Mukangwije Rosine (No 14)
4. Umubyeyi Natacha (No 1)
5. Urujeni Melissa (No 9)
6. Umuhoza Doreen (No 3)
VIDEO: DORE UBURANGABW’ABAKOBWA BAKOMEREJE I MUSANZE

Ijonjora ryakomereje muntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, aho hatoranyijwe Abakobwa b’Uburanga 7 ngo bahagararire iyi ntara muri Missrwanda2020.
abo ni:

1. Imanishimwe Hope Joy (No 12)
2. Musana Teta Hense (No 4)
3. Umwaliwase Claudette (No 1)
4. Igihozo Diane (No 16)
5. Ingabire Jolie Ange (No 3)
6. Umutoniwase Nadia (No 10)
7. Mumporeze Josiane (No 6)
VIDEO: REBA UBURANGA BW’ABAKOBWA BAKOMEREJE I HUYE

Ijonjora ry’Ibanze rykomereje muntara y’Iburasirazuba mukarere ka Kayonza, aho habonetse Umubare mwinshi cyane w’Abakobwa dore ko hiyandikishije Abakobwa 90, Maze 30 bakemererwa kunyura imbere y’Akanama nkemurampaka, hakabonekamo Abakobwa 15 bahagararira iyo ntara.

Muri abo harimo:
1. Numukobwa Dalillah (No 26)
2. Niheza Deborah (No 3)
3. Umutesi Nadege (No 17)
4. Ineza Charlène (No 5)
5. Nikuze Icyeza Aline (No 15)
6. Umwiza Phiona (No 6)
7. Kansime Deborah (No 9)
8. Ingabire Rehema (No 7)
9. Wihogora Phionnah (No 4)
10. Kansime Deborah (8)
11. Ingabire Denyse (24)
12. Nyinawumuntu Rwiririza Delice (No 25)
13. Munezero Grace (21)
14. Teta Ndenga Nicole (No 30)
15. Ingabire Diane (28)
VIDEO: DORE UBURANGA BW’ABAKOBWA BAKOMEREJE I KAYONZA

Umujyi wa Kigali nicyo kiciro cyanyuma mumajonjora y’ibanze aho biteganyijwe ko abakobwa bazatoranywa i Kigali bazahurizwa hamwe n’Abandi baturutse muzindi ntara kugirango batombore numero hanyuma bakomereze murindi jonjora rizasiga hamenyekanye Abakobwa bazajya mu mwiherero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa