skol
fortebet

Ibihangange muri cinema Nyarwanda byishimiwe bikomeye muri St Aloys Rwamagana[VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru taliki 23 Gashyantare 2020 mugikorwa cyiswe Rwanda movie Week aho abakinnyi bari guhatanira igihembo cy’umukinnnyi ukunzwe mu rwanda bajya mubice bitandukanye guhura n’Abakunzi babo bakabagira inama zitandukanye ndetse nabo bakabasaba kubashyigikira mu irushanwa rya Rwanda international Movie Award 2020 ryamaze gutangira, ibi bikorwa hari n’akanama nkemurampaka gatanga amanotai bitewe nuko buri mukinnyi yakiriwe nabantu.

Sponsored Ad


Diane na Samantha bakina film
Iki gikorwa ku ikubitiro cyatangiriye i Nyamata mu karere ka Bugesera kuwa 21 Gashantare uyu mwaka, ubu kikaba cyari cyakomereje mukigo cya St Aloys i Rwamagana.

Nyaxo na Njuga ni bamwe mubishimiwe bikomeye

ni igikorwa kandi gitangirwamo ubutumwa butandukanye nko gukangurira abantu guhagarika cyangwa kugabanya ubutubuzi bw’ibihangano (Piratage), gukangurira abanyeshuli kwirind no kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse no gukangurira urubyiruko rw’Abasore kwirinda ibiyobyabwenge.

i Rwamagana Nyaxo ni umwe mubagaragaje ko akunzwe ku rwego rwo hejuru abandi barimo Papa sava, Bamenya,Ndimbati, Clapton Kibonke,Diane wo muri City maid nabandi barishimirwa bikomeye.

REBA UKO BYARI BYIFASHE I RWAMAGANA

Kubifuza gutora umwe muri aba bakinnyi twamwibutsa ko batorera ku rubuga rwa InyaRwanda.com

Abakinnyi ba filime b’abagore (People’s choice)bahataniye ibihembo:

1.Ingabire Pascaline. (Samantha)

2.Umutoni Asia (Rosine)

3.Mukakamanzi Beatha (Maman nick)

4.Uwamwezi Nadege (Nana)

5.Bahavu Jeannette (Diane)

6.Mukayigera Djaria (Kecapu)

7.Niyomubyeyi Noella (Fofo)

8.Uwamahoro Antoinette (Siperansiya)

9. Musanase Laura(Nikuze)

10. Munezero Aline (Milika)

Abakinnyi ba filime b’abagabo (People’s choice)bahataniye ibihembo ni:

1.Ndayizeye Emmanuel (Nick)

2.Mugisha Emmanuel (Kibonge)

3.Kamanzi Kamanzi Didier (Max)

4.Ngabo Leo (Kadogo)

5.Benimana Ramadhan (Bamenya)

6.Uwihoreye J Bosco (Ndimbati)

7. Kalisa Ernest (Samusure)

8.Regero Norbert (Digidigi)

9.Niyitegeka Gratien (Seburikoko)

10.Kanyabugingo Olivier (Nyaxo)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa