skol
fortebet

Ibihumbi by’abakunzi ba ruhago bitabiriye umuhango wo gushyingura Jeannot Witakenge yaherewemo ikarita itukura [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Apr 2020

Sponsored Ad

Uwabaye kizigenza mu mupira w’amaguru Witakenge Jeannot wamamaye cyane akinira Rayon Sports mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,yasezeweho bwa nyuma uyu munsi tariki ya 27 Mata 2020 nyuma yo guhitanwa na Kanseri y’igifu mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Kuwa 25 Mata 2020 nibwo amakuru yakwirakwijwe hose ko uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu Rwanda no muri RDC Witakenge Jeannot yashize mo umwuka, nyuma yo kumara igihe arwaye indwara ya kanseri y’igifu mu bitaro byo mu mujyi wa Bukavu.

Kuri uyu wa mbere nyuma y’iminsi itatu atabarutse, nibwo yaherekejwe mu cyubahiro aho yari atuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Bukavu.

Witakenge yaherekejwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahoze ari abakinnyi abafana n’abandi bari bamuzi mu muhango wabereye muri stade ya Bukavu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Isanduku yarimo umurambo we yaje gushyirwa hagati mu kibuga, ni ko kwerekwa ikarita itukura mbere yo kumutwara aho yashyinguwe muri uyu mujyi.

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,barebye umupira nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,bemeza ko Witakenge yabaye umwe mu bakinnyi beza bo hagati babayeho mu mateka ya ruhago mu Rwanda, Hari n’abadatinya kuvuga ko nta w’undi wamuhiga mu myaka 26 ishize.

Mu mpera z’Ukwezi kwa Nyakanga 2019 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto y’umutoza Witakenge ari mu bitaro, afite ibipfuko byinshi ku nda.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagize ikibazo cyo mu nda, agiye kwa muganga basanga yararwaye Kanseri y’igifu, abaganga bamubwira ko agomba kubagwa.

Muri Nyakanga 2019,nibwo Witakenge yabagiwe ku bitaro bya General de Reference Fomulac Katama biherereye i Bukavu muri DR Congo.

Ubu burwayi ntibworoheye Witakenge kuko yakomeje kuremba agarurwa mu bitaro none birangiye ahasize ubuzima.

Jeannot Witakenge yageze muri Rayon Sports mu myaka ya 1990 avuye muri Espoir FC yabaga mu cyahoze ari Cyangugu, mu 1994 haba Jenoside mu Rwanda yagiye gukina muri Inter Star y’i Burundi.

Yasubiye muri Rayon Sports mu 1996, amateka yerekana ko yatwaranye n’iyi kipe ibikombe bya shampiyona ya 1997, 1998, 2002 na 2004.

Witakenge yari mu ikipe ya Rayon Sports yo mu 1998 yatwaye igikombe cya CECAFA, igikuye muri Zanzibar.

Witakenge yatwaye ibikombe bya shampiyona kandi bya 2006 na 2007 akinira APR FC.

Witakenge yavuye muri APR FC mu 2009 ajya gukina muri Saint-Éloi Lupopo yo muri DR Congo aho yanasoreje ibyo gukina agatangira gutoza.

Jeannot Witakenge niwe wahawe akazi ko kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports asimbuye Ndikumana Hamad witabye Imana ku I taliki ya 15 Ugushyingo 2017.

Witakenge Jeannot yamaze amezi 4 ari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yirukanwa n’umutoza mukuru Ivan Minnaert wasabye ko ahindurirwa inshingano, ntakomeze kuba umutoza umwungiriza muri Werurwe 2018.





Ibitekerezo

  • Niyigendere twese twamukundaga cyane. C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa