skol
fortebet

Ibitaramenyekanye ku mwana wa Diamond na Tanasha

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz mu minsi ishize yabyaranye n’umukunzi we w’umunyakenyakazi akaba n’umunyamakuru, Tanasha Donna.

Sponsored Ad

Mbere y’uko uyu mukobwa abyara havuzwe byinshi, dore ko hari n’inkuru zagiye zivuga ko uyu mukobwa yabyaye mbere ariko bakanga kubitangaza bitewe n’uko umwana wabo atari ameze neza.

Nk’uko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru Global Publishers, cyagiye gikusanya bimwe mu bintu bitamenyekanye kuri iyi nda ya Tanasha n’umwana we.Kugeza uyu munsi izina ry’umwana ntirizwi.

Uyu ni umwana wa 4 wa Diamond Platnumz ariko akaba umwana wa mbere wa Tanasha Donna. Diamond babiri yababyaranye na Zari mu gihe undi yamubyaranye na Mobettio.

Nyuma hafi y’ibyumweru bibiri bibarutse, izina ry’umwana wabo ntiriramenyekana. Mbere bavuze ko izina ry’umwana wabo rizaba ari surprise, abantu benshi bategereje n’amatsiko menshi kuko bakeka ko rizaba ari izina ridasanzwe.

Nyuma yo kubyara uyu mwana benshi baribaza ubwenegihugu azahabwa, niba azafata ubwa nyina ukomoka muri Kenya cyangwa niba ari ubwa se ukomoka muri Tanzania. Mu minsi ishize nibwo Zari yatangaje ko abana yabyaranye na Diamond atari abatanzaniya ahubwo ari abo muri Afurika y’Epfo.

Ku cyemezo cyafashwe na se ndetse na nyina b’uyu mwana, bemeje ko bazamugurira inzu 2 mu bihugu bibiri bitandukanye, imwe mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, indi i Nairobi muri Kenya.

Ibitekerezo

  • Tanasha niyonkwe.Ariko abwire Diamond batere igikumwe.Naho ubundi babanye mu buryo bwo kwishimisha gusa.Nkuko yabigenje n’abandi yaryamanye nabo,ejo Diamond ashobora kumuta agafa undi.Birababaje kubona abantu basambana kandi Imana yaturemye ibitubuza.Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa