skol
fortebet

Ibya nyuma Katauti yavuganye na Oprah wamuroteye gupfa agatuka Nyirabukwe

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Ndikumana Hamadi Katauti wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, yagiye agirana ibibazo n’uwahoze ari umugore we, Oprah Uwoya Pancras nk’uko bigaragara mu magambo bandikirana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukinnyi yashyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2017 I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.Mu muhango wo kumushyingura Oprah ntiyahagaragaye nk’uko byari byatangajwe mu binyamakuru ariko umuhungu we mukuru yabyaye mbere y’uko (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Ndikumana Hamadi Katauti wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, yagiye agirana ibibazo n’uwahoze ari umugore we, Oprah Uwoya Pancras nk’uko bigaragara mu magambo bandikirana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukinnyi yashyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2017 I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.Mu muhango wo kumushyingura Oprah ntiyahagaragaye nk’uko byari byatangajwe mu binyamakuru ariko umuhungu we mukuru yabyaye mbere y’uko arushinga(uyu abana na Nyirakuru) yari ahari.

Kuva ejo kuwa Gatatu nta kintu Oprah yari yavuga ku rupfu rw’uwahoze ari umugabo we, Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports ndetse ntiyigeze avugana n’itangazamakuru ryo muri Tanzaniya.


Oprah yatangiye ikiriyo.........
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017 nibwo Ikinyamakuru Global Publishers cyandikirwa muri Tanzania cyanditse ko Oprah yakoreye ikiriyo iwe mu rugo ruherereye mu gace ka Sinza-Mori jijini mu mujyi wa Dar es Salaam.Ngo ari kumwe n’nshuti ze ziganjemo abo bahuriye mu mwuga wo gukina Filime n’abandi bamenyanye akuze.

Nyuma y’uko hasohotse iyi nkuru ivuga ko Oprah atageze mu Rwanda hasakajwe amashusho arimo ibaruwa igaragaza ibibazo Katauti yagiye agirana n’uyu mugore, n’ubwo umuntu atabihuza no kuba ataraje mu kumushyingura.

Ibigaragara muri iyi video birimo ibyo bagiye bandikirana ku rukuta rwa instagram mu bihe bitandukanye. Abasanzwe ari inshuti zabo kuri Instagram bagiye babibona.

Katauti mu magambo ye yagize ati “Wanga no kumpa umwana wanjye ngo tuvugane kuri telefone, ngo uherutse kumbwira ko warose napfuye ariko ibyiza ni ukuzana izo mpapuro za divorce nkazisinya aho kwifuza ko mfa ngo tubone gutandukana.”

Yungamo ati “Uwo mwana wanjye (Krish) Imana yamumpaye izamukuza abeho neza n’ubwo napfa ukaba wanga kumpuza na we.”

Nyuma yo kwandika Uwoya nawe yasubije agira ati "Umunyamategeko wanjye aragushaka ngo usinye impapuro zo gutandukana nanjye ukirirwa umukwepa, niba uvuga ngo nta kibazo ufite cya divorce kuki wanga kuzisinya?.

Maze Katauti asubiza agira ati “Wagiye wiyubaha koko ukareka gushira isoni, ugatinyuka ugatuka na nyokobukwe koko?....

Ndikumana Katauti atabarutse afite imyaka 37 y’amavuko, yari amaze igihe gito atandukanye na Irene Uwoya.....Imana ikwakire mu bayo Katauti…

Aha ni mu rugo rwa Uwoya (wakoze ubukwe n’undi mugabo)uharebeye inyuma

Ibitekerezo

  • Hakwiye gutangizwa iperereza ryo murwego rwo hejuru ku urupfu rutunguranye rwa Katauti rwababaje abantu benshi, hakarebwa niba koko uyu wahoze ari umugore we yaba ariwe wahitanye Katauti.
    Uhereye uko imibanire yabo yari imeze hamwe n’ amagambo bagiye bandikirana, birashoboka kandi biragaragara ko uwahoze ari umugore wa Katawuti yaba yihishe inyuma y’ urupfu rutunguranye rwa Katauti.
    Iyaba yari aziko kuri iyi isi twese turi abacumbitsi kandi ko nta muntu numwe ukoze mu cyuma dore ko nacyo kigeraho kigafatwa n’ umugese kigayangira kumungwa kigashira, ntiyakifuje kuvutsa ubuzima umuntu waremwe n’ Imana atabigizemo uruhare.
    Nyakwigendera Imana imwakire mubayo ariko n’ ababa baragize uruhare kurupfu rwe Imana izabibabaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa