skol
fortebet

Ibyamamare mu gusetsa bizwi muri Baby Police bageze mu Rwanda

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Chinedu Ikidieze na Osita Iheme bazwi cyane mu gikina Filime bakomoka mu gihugu cya Nigeria bamamaye nka ‘Baby Police’ bamaze kugera mu Rwanda aho bitabiriye umugoroba (Gala Night) wo gusangira no kwishimana hagati y’abategura ndetse n’abari guhatanira ibihembo bya “AMAAWARDS 2017.
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda, abahanzi ndetse n’abakinnyi ba Filime barahurira hamwe mu masangiro wateguwe n’abakurikiranirahahafi uruganda rwa Cinema. Chinedu Ikidieza na Osita Iheme bubatse izina rikomeye mu (...)

Sponsored Ad

Chinedu Ikidieze na Osita Iheme bazwi cyane mu gikina Filime bakomoka mu gihugu cya Nigeria bamamaye nka ‘Baby Police’ bamaze kugera mu Rwanda aho bitabiriye umugoroba (Gala Night) wo gusangira no kwishimana hagati y’abategura ndetse n’abari guhatanira ibihembo bya “AMAAWARDS 2017.

Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda, abahanzi ndetse n’abakinnyi ba Filime barahurira hamwe mu masangiro wateguwe n’abakurikiranirahahafi uruganda rwa Cinema.

Chinedu Ikidieza na Osita Iheme bubatse izina rikomeye mu mafilime anyuranye nka ‘Aki na Ukwa’ iyi ikaba ariyo bakinnyemo yamamaye bikomeye ndetse ituma bamenyekana bakundwa mu Rwanda nk’abagabo bagufi.

Chinedu Ikidieze na Osita Iheme bari mu Rwanda aho biteguye kuzitabira ibirori bya ‘Gala night’ bya AMAAWARDS 2017 biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 mu ihema riberamo ibirori rya Camp Kigali.

Muri ibi birori kandi, umuhanzi Ykee Benda ukunzwe muri Uganda mu ndirimbo ‘Muna Kampala’ azataramira abazabyitabira. Byitezwe ko abazegukana AMAAWARDS 2017 bazahabwa ibihembo mu birori bizaba bibaye ku nshuro yabyo ya 13 bikazabera muri Nigeria.

Aba bagabo bo muri Nigeria benshi babona nk’abana kubera indeshyo yabo, bazwi cyane muri Filime nka Baby Police, Sweet Money n’izindi, bakaba bamaze kuba ibyamamare mu gihugu cyabo cya Nigeria ndetse no ku isi yose kubera uburyo ari abahanga mu gusetsa no gukina filime, indeshyo yabo nayo ikaba ari kimwe mu byabafashije kwamamara byoroshye, bibafasha no kuba abaherwe.

Osita Iheme w’imyaka 34 y’amavuko, yavutse tariki 20 Gashyantare 1982, akaba yaravukiye muri Leta ya Imo muri Nigeria. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa, yakuye muri Lagos State University.

Mugenzi we Chinedu Ikedieze, afite imyaka 39 kuko yavutse tariki 12 Ukuboza 1977, we akaba yaravukiye muri Leta ya Abia muri Nigeria. Uyu we ni n’umugabo wubatse, akaba afite umugore witwa Nneoma bashakanye mu mwaka wa 2014.

Ibitekerezo

  • Ababa stars turakunda cyane wellcome in rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa