skol
fortebet

Ibyavugwaga ko Miss Nimwiza yibye umushinga wa Miss Mwiseneza byatewe utwatsi

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Miss w’u Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan amaze iminsi avuye i London mu Bwongeleza aho yari yitabiriye irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi ( Miss World) akaba yarabashije kuvayo atagize amahirwe yo kwegukana iryo kamba.

Sponsored Ad

Nimwiza Meghan ubwo yiyamamarzaga kuba Miss Rwanda, yagaragaje umushinga werekeye ku buhinzi, bihabanye n’uwo yagaragaje ubwo yari muri Miss World aho yagaragaje umushinga wo kurwanya imirire mibi aho yagaraje ko yita ku bana 50 bo mu karere ka Nyamagabe, bafite ikibazo cy’imirire mibi basanzwe bakurikiranwa n’ibitaro bya Kigeme.

Uyu mushnga wari waratanzwe na Miss Mwiseneza Josiane ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019, birangira yegukanye umwanya wa Nyampinga wakunzwe cyane na rubanda (Miss Populality).

Ubwo Miss Nimwiza Meghan yakogaragazaga uyu mushinga muri Miss World, abantu benshi ku mbugankoranyambaga batangiye kumushinja kwiba umushinga wa Miss Mwiseneza Josiane.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bo ntibemeranya n’abavuze ko umushinga wa miss Mwiseneza Josiane ahubwo ko kuba umuntu yatanga umushinga muri Miss Rwanda ntatsinde ugakoreshwa n’uwatsinze nta kibazo kirimo.

Umuyobozi wa Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne yavuze ko nta kibazo kirimo kuba Meghan yarakoresheje uyu mushinga.

Yagize ati”reka tubanze twemere ko imbunga nkoranyambaga zitandukanye n’itangazamakuru. Mugende murebe amashusho ya Beauty WithThe Purpose ya Miss World 2016 murasangamo Jolly n’umushinga we wo gukamishiriza abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, icyo ni icya mbere. Nureba ku mushinga Liliane yakoze wo kurwanya imirire mibi yawutangiye mu 2018 yubaka uturima tw’igikoni hirya no hino mu gihugu.”

Yakomeje agira ati”kuba rero hari umwe mu bahatana wazanye umushinga ntatsinde ntabwo bikuraho ko buri munyarwanda wese ufite ubushobozi kuba yarwanya icyo kibazo. Ni ikibazo kireba igihugu si ikibazo kireba umuntu ku giti cye.”

Yakomeje asobanura ko kuba umuntu yavuga umushinga muri Miss Rwanda bidashyiraho umwihariko wo kuba yawukora wenyine.

Ibitekerezo

  • Ubundi se arinda akoresha imishinga y,abandi iye yarayirangije? Ibyo n,ukudefanda amafuti. Ahubwo byaramucanze!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa