skol
fortebet

Ibyishimo ni byose kuri Umutoni Olive na Mwiseneza Josiane bagiye kuzanjya bararana mu cyumba kimwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Icyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2019 cyakomeje aho abakobwa bagiye mu mwiherero bahawe ibyumba, babiri bagomba kubana mu cyumba kimwe ariko buri wese akazajya ahindurirwa uwo babana mu cyumba buri minsi itatu.

Sponsored Ad

Iri rushanwa ryazengurutse mu Ntara zose zigize u Rwanda amajonjora asorezwa mu Mujyi wa Kigali hatoranywa abakobwa beza banafite uburanga kurusha abandi.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Mutarama 2019, Akanama Nkemurampaka katoye abakobwa 20 bagomba gukomeza muri iri rushanwa bavuye muri 37 bari bakuwe mu Ntara zitandukanye n’umujyi wa Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 nibwo Abakobwa bagiye mu mwiherero mu cyiciro cya nyuma (Boot Camp), umwiherero ubera kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata, aho bagomba kumara ibyumweru bibiri.

Bazahabwa inyigisho zibanda ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya ndetse banakore ibintu bitandukanye byibandwaho mu marushanwa mpuzamahanga.

Ubu abakobwa bagiye mu mwiherero bahawe ibyumba aho babiri bahurizwa mu cyumba kimwe. Mbere yo kwinjira mu mwiherero nyir’izina, buri mukobwa yambuwe telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuba byamuhuza ntakurikirane amasomo n’inyigisho zizajya zitangwa.

Yavuze ko yari asanzwe ari inshuti n’uyu mukobwa bagiye kubana mu cyumba kimwe ariko bikaba bigeye kwiyongera kubera iminsi bazamara barara hamwe.

Abakobwa bagiye mu mwiherero bashyizwe mu byumba icumi aho babiri basangiye kimwe. Uko iminsi itatu izajya ishira bazajya bahinduranya ibyumba buri wese ahabwe undi mukobwa babana mu rwego rwo gusuzuma uburyo bw’imibanire yabo.

Bazajya bahabwa telefone inshuro nke ndetse nabwo bazikoreshe mu buryo buzwi neza n’ababakurikirana umunsi ku munsi mu mwiherero bagiye kumaramo iminsi cumi n’ine.

Mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza i Nyamata, bose uko ari 20 n’itsinda ryari ribaherekeje, babanje guhurira kuri Minispoc n’itangazamakuru baherekejwe n’ababyeyi babo baganirizwa gato ku buryo umwiherero ugiye kugenda.

Abakobwa bagiye mu mwiherero uko ari 20 ni:

-Inyumba Charlotte (No 33)
- Mukunzi Teta Sonia (No 10
- Bayera Nisha Keza (No 22)
- Uwase Muyango Claudine (No 01)
- Igihozo Darine (No 26)
- Uwase Sangwa Odille (No 16)
- Teta Mugabo Ange Nicole (No 23)
- Gaju Anita (No 35)
- Kabahenda Lika Michael (No 09)
- Sandrine Umurungi (No 19)
- Murebwayire Irene (No 18)
- Umukundwa Clemence (No 24)
- Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06)
- Nimwiza Meghan (No 32)
- Josiane Niyonsaba (No 13)
- Uwicyeza Pamela (No 29)
Uwihirwe Yasipi Casmir (No 21)
- Higiro Joally (No 15)
- Umutoni Olive (No 20)
- Mwiseneza Josiane (No 30)

Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2019. Ibi birori bitegerejwe na benshi bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.




Ibyishimo ni byose kuri Umutoni Olive na Mwiseneza Josiane bagiye kuzanjya bararana mu cyumba kimwe

AMAFOTO/Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa