skol
fortebet

Ibyo mu buriri ntacyo nabivugaho-Diamond ubwo yabazwaga amakuru yerekeye Papa we umubyara

Yanditswe: Thursday 21, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma ukunzwe mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, ubwo yabazwaga amakuru yerekeye se umubyara, yavuze ko ntacyo yatangaza ku bijyanye n’ibibazo byo mu buriri.

Sponsored Ad

Kuva mu cyumweru gishize urujijo rukomeje kuba rwinshi ku bakunzi b’umuhanzi Diamond, nyuma y’uko nyina umubyara atangaje ko Mzee Abdul wari uzwi nka se atari we mubyeyi we.

Mu ifoto Sandra Sanura (nyina wa Diamond) yashyize kuri Instagram, yagaragaje ko Diamond ari umuhungu w’uwitwa Salim Idi Ny’ange aho kuba uwa Mzee Abdul Juma.

Ni nyuma y’uko uwari uzwi nka se wa Diamond ateranye amagambo na nyina, ashinja uriya muririmbyi kumutererana mu buzima bubi abayemo.

Diamond Platnumz ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ibyerekeye se w’ukuri, yavuze ko ntacyo yavuga ku bibazo byo mu buriri, avuga ko kiriya kibazo azakivugaho mu minsi iri imbere.

Ati: “Nyihanganire nyakubahwa, sinshobora kuvugira ku bibazo byo mu buriri hano. Ndagusabye gumana ikibazo cyawe, nzaza byose mbisubize mu minsi mike.”

Diamond yatanze kiriya gisubizo, mu gihe abakunzi be hirya no hino banyotewe no kumva icyo azavuga kuri kiriya kibazo.

Mzee Abdul abenshi bazi nk’umubyeyi wa Diamond, yigeze kuvuga ko ahangayikishijwe no kubona amafaranga yo gushinga iduka ricuruza imyenda n’inkweto, bijyanye n’uko nta bushobozi bwo gukora ingendo ndende afite.

Uyu musaza yashinje Diamond kutamwitaho nka se umubyara, avuga ko ku bwe yakabayeho mu buzima bwa wenyine ariko akaba adashobora kwiyitaho, bijyanye no kuba nta kazi afite kandi akaba afite uburwayi bw’igihe kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa