skol
fortebet

Ibyo umuhanzikazi Ray C yasabye kutazakorerwa napfa kuko atabikorerwa akiriho byatangaje abatari bake[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Rehema Chalamila uzwi nka ” Ray C ‘ ukomoka muri Tanzaniya yatunguye abantu batari bake ubwo yasabaga abanyamakuru kutazirirwa bakina ku maradiyo na televiziyo indirimbo ze ubwo azaba yarapfuye.

Sponsored Ad


Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Nairobi news ngo ibi yabitangaje nyuma y’aho umuhanzi Sam wa Ukweli, apfiriye, maze indirimbo ze zigakinwa ku bwinshi kandi mu minsi yari akiri ku Isi nta munyamakuru wari ukizikina.Ahereye kuri ibyo, Ray c yanenze iyo ngeso yo kwibuka umuntu apfuye, agakundwa cyane kandi ubwo yari akiriho atarabikorerwaga. Akavuga ko nyuma yo gupfa umuntu aba atagikeneye kumenyekana.

Yagize ati :“ni iyihe nyungu yo kudufasha twamaze gupfa, ubwo nzaba narapfuye, ntihazagire rwose uzirirwa amenyekanisha”.

Ray c ni umuhanzikazi wagiye abica bigacika mu muziki wo muri Afurika y’i Burasirazuba n’indirimbo nka “Uko wapi, na wewe Milele,… ubu akaba amaze imyaka myinshi atakigaragara cyane mu ruhando rwa muzika.

Ibitekerezo

  • Ibi bijyanye nuko Bible yigisha.Uwapfuye nta kintu aba yumva.Nubwo amadini menshi yigisha ko upfuye aba yitabye imana,nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,UMUZUKO ntabwo wazabaho.Ikindi kandi,twajya dukoresha umunsi mukuru ko umuntu wacu yitabye imana.Kuki se turira aho kwishima?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa