dnd

Icyamamare Flavour ategerejwe i Kigali

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 15 January 2020 Yasuwe: 699

Umuririmbyi,umucuranzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Flavour ukomoka mu gihugu cya Nigeria ategerejwe i Kigali, aho yitezweho kuririmba mu nama Umunya- ya Creative Africa Exchange (CAE)’ izabera muri Intare Conference Arena.



Biteganyijwe ko iyi nama izaba guhera tariki ya 16-18 Mutarama 2020.

Iyi nama ya Creative Africa Exchange (CAX) yateguwe ku bufatanye na Africa Import Bank (Afreximbank), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, UNESCO, ibigo bitandukanye ndetse n’abandi bagira uruhare mu igenamigambi muri Afurika. Izitabirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Flavour N’abania uri mu batumiwe muri iyi nama, yavutse ku wa 23 Ugushyingo 1983. Ni umuhimbyi, umucuranzi wa gitari w’umuhanga ku rubyiniro. Urugendo rw’umuziki we ruhera mu rusengero kugeza agize igikundiro mu ndirimbo zitandukanye yagiye ashyira hanze.

Yamenyekanye birushijeho abicyesha indirimbo ye yise “Nwa Baby (Ashawo Remix). Ubu ni umwe mu bahanzi babarizwa muri 2nite Entertainment. Guhera mu 2005 yakoranye indirimbo zitandukanye n’abahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage, P-Square, Fally Ipupa, Yemi Alade, Tekno n’abandi.

Yatumiwemo kandi Flavour umuhanzi w’umunya-Nigeria D’banj usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi wanabaye umunyamakuru kuri Televiziyo. Uyu muhanzi w’imyaka 39 yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Olivier Twist’, ‘Fall in love’, ‘Mr Endowed’ n’izindi.

Hazaba hari kandi Clarence Peters, umunya-Nigeria ufata akanatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yashinze anakuriye kompanyi ya Capital Dream Pictures.

Yatumiwemo kandi Djimon Hounsou, umunya-Benin w’umunyamerika usanzwe ari umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli. Izina rye ryatangiye kumenyekana ubwo yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo zitandukanye ndetse no muri filime nka ‘without you I’m nothing’ n’izindi.

Hari kandi Les Nubians, itsinda ry’abanyamuzikikazi bo mu Bufaransa rigizwe na Hélène ndetse na Célia Faussart. Iri tsinda ryashinzwe mu 1997 ryahataniye ibihembo bikomeye mu muziki, ryubakiye ku njyana ya R&B n’izindi

Richard Mofe Damijo, umunya-Nigeria w’umukinnyi wa filime. Mu 2005 yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bihembo bya African Movie Academy. Mu 2016 yahawe igihembo cya ‘Lifetime Achievement Award’ muri Africa Movie Academy yatanzwe ku nshuro ya 12.

Iyi nama yanatumiwemo umunya-Senegal Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara [Akon Thiam]. Ni umwanditsi w’indiirmbo, umuhimbyi, producer, umushabitsi akaba n’umukinnyi wa filime. Yagize igikundiro guhera mu 2004 abicyesha indirimbo ye ‘Looked up’ .

Iyi nama izaba ku wa 16-18 Mutarama 2019. Edris Elba ni umwe mu bazatanga ikiganiro muri iyi nama y’iminsi ibiri ‘Creative Africa Exchange’ aho abashaka kuyitabira biyandikisha banyuze kuri www.cax.africa/register

CAX itegurwa na Times Multimedia. Yashyizweho ngo ibe imbarutso yo gushyira hamwe ubukungu bw’ Afurika, mu buryo bwo gutera ingabo mu bitugu bimwe mu bihangirwa muri Afurika nk’ ibitabo, filimi, ibihangano by’ ubugeni n’ ibindi bigaragara ko bitari ku rwego rushimishije.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyezamu Sergio Romero wa Manchester United yari apfuye Imana ikinga...

Umunya Argentina urindira ikipe ya Manchester United, Sergio...
20 January 2020 Yasuwe: 4483 1

Akazi Meghan Markle na Prince Harry bagiye gusimbuza kuba I Bwami kamaze...

Ibinyamakuru byose byo mu Bwongereza biri kugaruka cyane ku gikomangoma...
20 January 2020 Yasuwe: 6940 0

VIDEO: Tuyishime Prisca witabiriye Miss Rwanda avuye ku musozi wa Kanyarira...

Amajonjora yibanze mu Irushanwa ryo gushaka Umukobwa uhiga abandi mu Bwiza,...
19 January 2020 Yasuwe: 5835 2

Reba abakobwa 20 b’ikimero bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss...

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 5181 2

Impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Mu majonjora yibanze y’Irushanwa rya Missrwanda yazengurutse i Ntara zose,...
18 January 2020 Yasuwe: 3730 0

Reba Ubwiza bw’Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 4115 0