skol
fortebet

Icyiciro cya ½ cya East Africa’s Got Talent kirimo abanyarwanda bane

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama nibwo muri Afurika y’Iburasirazuba hatangiye irushanwa rya East Africa’s Got Talent rigamije gushaka abanyemampano batandukanye mu byiciro bitandukanye . Kuri ubu iryo rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bine ku nshuro ya mbere rigeze muri ½ kibanziriza umunsi wa nyuma .

Sponsored Ad

Nyuma y’icyiciro kibanziriza icya nyuma cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize abanyarwanda bongeye kwerekana ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru nyuma yo kwerekana impano zabo mu gihe cy’ukwezi kurenga aho abanyemapno 18 baje kwegukana amahirwe yo gukomeze muri ½ cyayo marushanwa.

Hagiye gukurikiraho ibitaramo noneho bizajya birebwa imbonankubone, aho aba banyempano 18 bagiye kurushanwa imbere y’akanama nkemurampaka ndetse binaca kuri televiziyo zitandukanye zisanzwe zerekana iri rushanwa.

Abanyarwanda bane ni bo bakomeje muri iki cyiciro barimo Elisha The Gift, Peace Hoziyana, Itorero Himbaza ry’Abarundi baba mu Rwanda rivuza ingoma n’itorero Intayoberana ryoherejeyo abana babyina Kinyarwanda.

Abatoranyijwe bandikiwe ubutumwa bamenyeshwa ko bari mu batsindiye kwinjira muri iki cyiciro nyuma y’uko harebwe amashusho yuko bitwaye, icyakora biracyagizwe ibanga.

Umwe mu bategura East Africa’s Got Talent, Lee Ndayisaba, yatangaje ko ku wa Gatandatu aribwo hazamenyekana 18 bagiye guhatana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa. Aha yasubizaga umunyamakuru wari umubajije Abanyarwanda bagize amahirwe yo gukomeza.

Ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 aba mbere (Banamaze kugera muri Kenya) bazaca imbere y’akanama nkemurampaka aho bazaba bahatanira kwinjira mu ba mbere bazaba bahatanira igihembo nyamukuru ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Biteganyijwe ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya East Africa’s Got Talent uzaryegukana azahembwa akayabo k’ibihumbi mirongo itanu y’amadorali (50.000$)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa