skol
fortebet

Ifoto Oda Paccy yashyize hanze yo mu myaka 10 ishize yatunguye benshi ituma banamwibasira bikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina rya Oda Paccy yibasiwe n’abafana bikomeye azira kugaragaza ifoto yo mu mwaka wa 2009 akayihuza n’iyubu ya 20019 mu kiswe "10yearschallenge".

Sponsored Ad

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hadutse inkundura yiswe ’10yearschallenge’ yitabiriwe cyane n’ibyamamare aho bari gufata ifoto yo mu myaka 10 ishize bakayihuza n’iyubu.

Oda Paccy nawe ntiyatanzwe kuko yafashe ifoto ye yafotowe mu mwaka wa 2009 akayihuza n’iyo mu 2019 bigatuma yibasirwa cyane na bamwe bamushinja gukoresha amavuta atukuza azwi nka mukorogo. Gusa ku rundi ruhande hari abashimye impinduka nziza zabaye kuri uyu muhanzikazi bemeza ko yavuye kure.

Umwe mu bamwibasiye yagize ati " Mukorogo mu kazi kose " undi nawe yunzemo ati "None usigaye uri inzobe wallah".

Iyi niyo foto yatumye Oda Paccy yibasirwa n’abafana be

Ku rundi ruhande hari abatangajwe n’impinduka zamubayeho, hari uwagize ati "Nta habi imana itagukura kdi nta heza itakugeza😂😂😂" undi nawe yagize ati "Hahahaha Nyirabavakure Uzamberumwana Paccy!"

Ibi nibyo bitekerezo byatanzwe n’abafana kuri iyi foto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa