skol
fortebet

Igikomangoma cya Swede kigiye kwibaruka ubuheta

Yanditswe: Friday 24, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukobwa w’Umwami (Igikomangoma)w’igihugu cya Swede witwa Sofia n’umugabo we witwa Carl Philip biteguye kwakira umwana wa kabiri nyuma y’amezi 11 gusa bibarutse imfura yabo wabo yitwa Alexander Erik Hubertus Bertil.
Uwo mukobwa w’umwami wa Swede yemeza ko ntagihindutse agomba kwibaruka muri Nzeri, uyu mwaka wa 2017.
Aganira n’ ikinyamakuru The Sweedish Royal Court’s website dukesha iyi nkuru cyatangaje ko , uwo mukobwa w’Umwami wa Sweeden Sofia yavuze ko umunsi azabyariraho uzaba ari umunsi w’ (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’Umwami (Igikomangoma)w’igihugu cya Swede witwa Sofia n’umugabo we witwa Carl Philip biteguye kwakira umwana wa kabiri nyuma y’amezi 11 gusa bibarutse imfura yabo wabo yitwa Alexander Erik Hubertus Bertil.

Uwo mukobwa w’umwami wa Swede yemeza ko ntagihindutse agomba kwibaruka muri Nzeri, uyu mwaka wa 2017.

Aganira n’ ikinyamakuru The Sweedish Royal Court’s website dukesha iyi nkuru cyatangaje ko , uwo mukobwa w’Umwami wa Sweeden Sofia yavuze ko umunsi azabyariraho uzaba ari umunsi w’ ibyishimo.

Yagize ati “ Ni ibyishimo gusa kandi tunejejwe no gutangaza ko twiteguye kwibaruka undi mwana wa kabiri, umwana w’igikundiro, twese twiteguye uwo munsi uzarangwa n’ibyishimo haba mu muryango wanjye ndetse n’inshuti z’umuryango muri rusange ariko by’umwihariko umugabo wanjye”.

Sofia n’ umugabo we bateruye imfura yabo

Igikomangoma cya Swede, Sofia cyaherukaga kwibaruka umwana w’imfura w’umuhungu muri Mata umwaka ushize wa 2016 aho byagaragaye bakoresha ibirori byo kwishimira umwana bari bibarutse. Kuri ubu uyu muryango ukomeje kugenda wiyongera unarushaho gutera imbere mu buryo bwose.

Emmanuel [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa