dnd

Igikorwa cy’ubumuntu Kanye West yakoreye umuntu usabiriza cyashimangiye ko yayobotse Imana[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 January 2020 Yasuwe: 3294

Umuraperi Kanye West ukomeye cyane muri Leta zuzne ubumwe za Amerika, yatangaje umubare utari muke w’abakurikirana ibikorwa bye, nyuma y’igikorwa yakoze cyo gufasha umusaza utagira aho kwegeka umusaya.



Uyu muhanzi usanzwe uzwiho n’ibikorwa by’imideli ndetse n’ubushabitsi butandukanye yigaruriye imitima ya benshi nyuma y’uko akomeje kugaragaza ko inzira yayobotse y’Ubukiristo akomeje kuyishimangira mu bikorwa bye bya buri munsi.

Uyu muraperi ejo kuwa Gatatu yahagaritse imodoko ye ifite agaciro ka miliyoni Frw 200( ni ukuvuga ibihumbi $200) ategeka umurinzi we guha umusaza udafite aho akinga umusaya amafaranga.

Ibi yabikoze kandi nyuma y’igihe gito amaze yeruye ku mugaragaro ko yabaye umurokore agaca ukubiri n’ibikorwa byose byatuma akomeza kugendera mu nzira za sekibi wari usa naho yamwigaruriye.

Uyu muraperi w’imyaka 42 y’amavuko avuga ko yari abizi neza ko yahamagawe n’Imana ariko ko Satani atatumaga afata imyanzuro ikwiye.

TMZ ivuga ko muri iki gihe afite ikiganiro kivuga ku ijambo ry’Imana yise Sunday Service.

Kanye West amaze gutwara ibihembo bya Grammy Awards inshuro 21, akaba ari umwe mu baraperi bakomeye ku isi.

Mu Ugishyingo, 2019 yabwiye umupasiteri witwa Joel Osteen ati: “ Ndabizi ko nahamagawe n’Imana kera ariko Satani nawe ntiyari anyoroheye.”

Avuga ko ubwirasi n’ubwibone bwose bwamugaragaragaho butazongera ukundi, ubu ngo yabaye mushya.

West avuga ko ubu iyo ahagaze yumva yemye kandi ko ‘nta ntwaro izagarukira kumurwanya izamushobora kuko ari kumwe n’Imana’.

Avuga ko bisa n’aho sekibi ahaguruka agahamagara abantu bose bakomeye, baba abahanzi, abanyabugeni n’ubukorikori, abahanga imideri bose, ba rwiyemezamirimo, akababwira ati’ Mwese muhaguruke muze munsange.”

Ku wa Gatandatu taliki 18, Mutarama, 2020 Kanye azifatanya n’abandi bavuga butumwa mu giterane kizabera ahitwa Sun Devil Stadium mu gace kitwa Tempe.

Ni igiterane kizamara amasaha icumi kikazaba kirimo abandi bavugabutumwa bakomeye nka Ché Ahn, Lou Engle, Cindy Jacobs na Guillermo Maldonado.

Yaba Kanye na bariya bose bazifatanya muri kiriya gitaramo ni abashyigikiye Perezida Donald Trump.

Kanye West ashimangira ko ubuzima bwe bwa buri munsi yabushyize mu biganza by’Imana, nyuma yo kumenya ko yari akenewe nayo n’ubwo bitahise bimworohera ko ahita ayiyoboka,

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble nzaramba

    Nizere ko ibyo avuga aribyo.Kubera ko benshi aba Stars benshi bitwa abarokore ariko bagakora ibintu Imana itubuza.Urugero ni abakora ubusambanyi cyangwa babana n’abo batateye igikumwe.Uyu nawe ndakeka ko atateye igikumwe n’umugore we Kardeshian.Umurokore nyakuri ni umuntu ukora ibyo Kristu yasize adusabye,akirinda gukora ibyo yatubujije.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Huddah Monroe ufite imiterere y’ikibuno idasanzwe ikunzwe n’abagabo muri...

Umunyamideri w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga wo mu gihugu cya Kenya,...
22 January 2020 Yasuwe: 8466 1

Menya Ukuri ku bivugwa ko Abakobwa bazakora Umwiherero wa Miss Rwanda 2020...

Nyuma y’aho ijonjora ryibanze mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda...
21 January 2020 Yasuwe: 2578 0

Umunyezamu Sergio Romero wa Manchester United yari apfuye Imana ikinga...

Umunya Argentina urindira ikipe ya Manchester United, Sergio...
20 January 2020 Yasuwe: 4958 1

Akazi Meghan Markle na Prince Harry bagiye gusimbuza kuba I Bwami kamaze...

Ibinyamakuru byose byo mu Bwongereza biri kugaruka cyane ku gikomangoma...
20 January 2020 Yasuwe: 8298 0

VIDEO: Tuyishime Prisca witabiriye Miss Rwanda avuye ku musozi wa Kanyarira...

Amajonjora yibanze mu Irushanwa ryo gushaka Umukobwa uhiga abandi mu Bwiza,...
19 January 2020 Yasuwe: 6235 2

Reba abakobwa 20 b’ikimero bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss...

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 5381 2