skol
fortebet

Igitaramo Diamond yaraye akoreye mu Burundi cyapfiriyemo abantu abandi barakomereka

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019 mu Burundi habereye igitaramo cyo gusoza irushanwa rya PRIMUSIC cyatumiwemo abahanzi banyuranye bari bayobowe na Diamond wahuriye ku rubyiniro na Sat B ndetse na Big Fizzo maze nticyarangira amahoro kuko abafana bateje imvururu bamwe bakahasiga ubuzima mu gihe abasirikare ari bo bitabajwe ngo bahoshe izi mvururu.

Sponsored Ad

Iki gitaramo ni cyo Laurette Tetero yatsindiyemo miliyoni 25,000,000Fbu (amafaranga y’amarundi) cyane ko ari we wegukanye irushanwa rya PRIMUSIC.

Ubwo Diamond yari ageze hagati aririmba, abafana birunze muri VIP haba umuvundo ukomeye abantu baterana amacupa ku buryo bivugwa ko hari umubare w’abaguye muri iki gitaramo utaramenyekana kimwe n’abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro.

Uyu muvundo benshi mu bakurikirana imyidagaduro bawushinja BRARUDI yari yagabanyije igiciro cy’inzoga cyane, abafana bakazinywa ku bwinshi maze bagasinda. Ku rundi ruhande ariko harakekwa abafana ba Big Fizzo na Sat B bateje imvururu.

Aba bafana bateje akavuyo kubera ko bababajwe nuko Diamond yishimiwe bikomeye kurusha Big Fizzo na Sat B. Uko hakekwa ibi ni nako hatungwa agatoki inzego z’umutekano zitabashije kugenzura umubare w’abinjiye ngo babuze abandi kwinjira igihe ahabereye igitaramo hari hamaze kuzura.

Nyuma yuko abafana bateje imvururu, Diamond yahise azimirizwaho ibyuma ava ku rubyiniro arigendera. Diamond yanditse kuri Instagram ko ashimira cyane abafana bitabiriye igitaramo cye i Burundi. Yavuze ko hari abafana benshi cyane ku buryo camera itabashaga gufata abantu bose.

Umubare w’abapfuye n’abakomeretse muri aka kavuyo nturamenyekana, gusa amakuru ahari ni uko hari abahasize ubuzima. Ibi bibaye mu gihe abahanzi benshi b’abanyarwanda bamaze igihe bakemanga umutekano w’i Burundi bakanganga kwitabira ibitaramo batumirwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa