skol
fortebet

Igor Mabano na bamwe mu bagize umuryango we bakoze impanuka ikomeye y’Imodoka Imana irabarokora

Yanditswe: Sunday 13, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Igor Mabano ukorera umuziki mu nzu ya Kina Music yarokotse impanuka y’imodoka mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019 ubwo yari avuye gusura umunyeshuli we n’abagize umuryango mu karere ka Huye.

Sponsored Ad

Nkuko yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru,uyu muhanzi ukunzwe muri iyi minsi yakoreye impanuka ahitwa Kinazi,ubwo yahungaga imodoka yari imbere ye agongana n’ikamyo ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Yagize ati "Ni imodoka ishatse kunkoresha impanuka ngerageje kuyihunga ngongana n’ikamyo twe duta umuhanda. Abo twari kumwe nabo turi kumwe kwa muganga bakomeretse ariko si cyane Imana yahabaye. Bitewe n’uko ari njye wari utwaye ikirahure gifunguye ni njye wikubye mu muhanda.”

Igor yabwiye iki kinyamakuru ko yakomeretse ukuboko cyane ndetse yahawe ubufasha bwibanze we n’abo bari kumwe nyuma yo kujyanwa kwa muganga.Kugeza ubu baracyategereje ibizamini bya muganga.

Igor Mabano uherutse gusohora indirimbo yitwa Urakunzwe ihagaze neza,yamenyekanye mu zindi zirimo Iyo utegereza,Back,Gake na Too Late.


Imodoka Igor yari atwaye yangiritse cyane

Ibitekerezo

  • yoo pore Igore ndagukunda nubwo utazi get wel soon to you all

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa