skol
fortebet

Ihere ijisho imiterere n’uburanga bw’inkumi nshya iri mu rukundo na Diamond[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platunumz ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa uzwi ku izina rya Kim Nana, nyuma y’uko uyu musore atandukanye n’uwari umukunzi we Zari Hassan agasigara nta mukunzi wanyawe bari kumwe.

Sponsored Ad

Nyuma ya Zari, Diamond yagiye avugwa mu nkundo za hato na hato zitandukanye, zirimo no gusubirana na bamwe mu bakobwa bagiye bakunda mu bihe bya kera nka Wema Sepetu wavuzweho gusubirana nawe ubwo yamuhaga akazi kuri Televiziyo ye.

Nyuma y’uko amakuru ya Wema Sepetu aheze mu magambo, uyu muririmbyi yongeye kuvugwaho ko yaba ari mu rukundo rukomeye na Hamisa Mobeto bahertse kwanduranya bitewe n’uko yatahuye uyu mukobwa ashaka kumujyana mu bapfumu hamwe n’umuryango we.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, cyatangaje amakuru avuga ko ubu Diamond Platnumz ari kubana na Kim Nana mu nzu imwe ndetse bikaba binahwihwiswa ko yaba atwite inda ye(yiteguye kumubyarira).

Mu gihe Diamond yaba abyaranye n’uyu mukobwa yaba agize abana bane bavuka ku bagore batandukanye kuko babiri aribo (Latiffah Dangote na prince Nillan) yababyaranye na Zari hiyongeyeho Dylan yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Diamond yakunzwe kuvugwa mu nkundo zitandukanye nyuma yo gutandukana n’uwitwaga umugore we Zari Hassan, ku italiki ya 14 Gashyantare 2018, kubera ikibazo cyo kumuca inyuma no kutamuha agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa