skol
fortebet

Ikimero cy’umunyarwandakazi Supersexy cyatumye yigarurira imitima y’igitsina gabo kitagira ingano[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Supersexy Nana, ni umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, ikimero cye n’ibyo akora byatumye yigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram.

Sponsored Ad

Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, ni umugore wubatse, yashakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Ubu bombi bamaze kujyana kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugore wamamaye cyane abikesheje imbuga nkoranyambaga avuga ko azajya aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ariko ngo ‘ntazahatura ukundi’.

Supersexy amaze kwamamara mu Rwanda no mu karere, izina rye ryamaze kuba ikimenyabose ndetse umubare w’abamukurikira waratumbagiye mu buryo bukomeye ku buryo afite abarenga ibihumbi 253 kuri Instagram.

Ubwamamare bwe bwatumye abahanzi batandukanye bifuza ko abafasha mu mashusho yabo, azwi mu ndirimbo ‘18 N over’ ya Bebe Cool nubwo ibi yahagaritse kubikora.

Umuntu ukurikirana Supersexy ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima abayeho biturutse ku mafoto n’amashusho asakaza kuri Instagram na Snapchat yerekana uko yabyutse, uko yafashe ifunguro rya mu gitondo, ibyo yahisemo kwambara uwo munsi, gahunda ye y’umunsi kugeza ahengetse umusaya.



Ibitekerezo

  • Biteye agahinda kubona ukuntu abagore aribo batesha agaciro igitsinagore. Ubu uyu nyine nicyo gishoro yabonye ashoboye!

    Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa nkuko ijambo ryayo rivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa