skol
fortebet

Imfura ya Serena Williams yatangiye kumuha agatubutse

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Imfura y’umukinnyi wa Tennis, Serena Williams yabyaranye na Alexis Ohanian yatangiye gukoreshwa mu bikorwa bitanga inyungu ku mubyeyi we ni nyuma y’amezi ane avutse.
Serena Williams na Alexis Olympia Ohanian Jr bibarutse imfura yabo ku wa 01 Nzeri 2017. Kuri ubu rero uyu mwana na nyina bika byatangajwe y’uko muri Gashyantare uyu mwaka bazasohoka ku gifuniko cy’ikinyamakuru Vogue Magazine gisohoka buri kwezi.
Babinyujije ku rubuga rwa instagram banyir’iki kinyamakuru batangaje ko Serena (...)

Sponsored Ad

Imfura y’umukinnyi wa Tennis, Serena Williams yabyaranye na Alexis Ohanian yatangiye gukoreshwa mu bikorwa bitanga inyungu ku mubyeyi we ni nyuma y’amezi ane avutse.

Serena Williams na Alexis Olympia Ohanian Jr bibarutse imfura yabo ku wa 01 Nzeri 2017. Kuri ubu rero uyu mwana na nyina bika byatangajwe y’uko muri Gashyantare uyu mwaka bazasohoka ku gifuniko cy’ikinyamakuru Vogue Magazine gisohoka buri kwezi.

Babinyujije ku rubuga rwa instagram banyir’iki kinyamakuru batangaje ko Serena Williams azaba agaruka ku buzima bwe bwihariye muri iki kinyamakuru aho azakomoza ku buzima bwa mbere y’ubukwe, uko ubukwe bwagenze, umukino wa Tennis yabayemo imyaka myinshi kugeza n’ubu ndetse n’ibyo ateganya mu minsi iri imbere.

Umwana wa Serena Williams

Vogue Magazine bati "Serena williams n’umwana we bazagaragara ku gifuniko cy’iki kinyamakuru mu ntagiriro za Gashyantare!Ubishoboye watangira gushaka kopi yawe inyuze ku mbuga nka Amazon n’ahandi.”

Serena yabwiye Vogue Magazine ko atajya yifuza ko imirimo akora ari nayo umwana we azakora ubwo azaba akuze. Ntiyufuza ko umwana we yazaba icyamamare nk’uko byamugendekeye ahubwo ashaka ko yazabaho ubuzima busanzwe kuko we atigeze abubamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa