skol
fortebet

Iminota 83 abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda batarumvikana!Amanyanga mu kugena Nyampinga!Abakobwa banganyije biteza urujijo mu bantu!Kunengwa kw’imitegurire n’ibindi

Yanditswe: Sunday 23, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Guhera ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare kugeza mu masaha y’urukerera yo ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare ni bwo hamenyekanye ko Nishimwe Naomi bidasubirwaho yahawe ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Sponsored Ad

Nishimwe Naomie wari wambaye nomero 31 muri iri rushanwa, ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 atsinze bagenzi be bari bahatanye, asimbura Nimwiza Meghan wari uryambaye mu mwaka wa 2019. Bivuze ko yabarushije uburanga, ubwenge n’umuco.

Nishimwe Naomi yatangajwe nka Miss Rwanda 2020 yari yarambitswe ikamba rugikubita

Uyu mukobwa yinjiye muri Miss Rwanda yiyamamarije mu mujyi wa Kigali, akimara kubona ‘Pass’ imwemerera kujya mu cyiciro gikurikira, abantu bamuvuzeho byinshi, bavuga ko yinjiye muri Miss Rwanda kuri gahunda kubera ko yari ashyigikiwe n’umwe mu baterankunga bakomeye b’irushanwa, ndetse bishyira igitutu kuri iki kigo hamwe n’abategura irushanwa.

Abenshi bavugaga ko uko byagenda kose uyu mukobwa agomba kubona ikamba rimwe hagati ya Miss Rwanda n’irya Miss Popularity kubera ko yari ashyigikiwe nyine n’umuyobozi wo muri MTN itera inkunga ikomeye iri rushanwa ry’ubwiza.

Niko byagenze, yegukanye ikamba rya Miss Rwanda wa vision 2020, ese ibyo abantu bakurikirana amakuru ya Miss Rwanda bavugaga ni ukuri koko ? nibyo wakwibaza.

Mbere yo guhitamo utoranywamo Miss Rwanda ndetse n’ibisonga bye, habanje gutoranywa abakobwa 10 muri 20 bahatana mu cyiciro cya nyuma, hagendewe ku bunararibonye bw’akanama nkemurampaka, nyuma yo kumva ibisubizo byatanzwe n’aba bakobwa ku bibazo bitandukanye babazwaga.

Buri mukobwa yabazwaga ikibazo kimwe gusa, akagisubiza mu minota hagati y’ibiri n’itatu.

Abatowemo nyampinga hamwe n’ibisonga bye ni Nishimwe Naomie (No 31), Umutesi Denise (No 43), Ingabire Gaudence (No 8), Umwiza Phionah (No 47), Mutegwantebe Chanice (No 27), Irasubiza Alliance (No 11), Teta Ndenga Nicole (No ,35) Musana Teta Hense (No 26), Umuratwa Anitha (No 42) na Akaliza Hope (No 1), bitabujije ko mu bandi icyenda bari basigaye bashoboraga gutoranywamo nka Miss Popularity, cyangwa umukobwa uzi kwifotoza kimwe na nyampinga w’umurage.

Ikamba ryatanzwe abantu barambiwe! Baketse amanyanga mu gutanga ibihembo.

Abari bateraniye I Rusororo muri Intare Conference Arena, abari bicaye imbere ya Televiziyo, n’abari ku mbuga nkoranyambaga bari barambiwe bitewe n’amasaha bategereje ngo babwirwe uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ndetse n’abandi bahembwe.

Guhera saa 18:30 abantu bari batangiye gushakisha amakuru y’iyi final ya Miss Rwanda, abatsinze batangajwe saa hafi saa 02:00 z’ijoro.

Nyuma y’uko ba bakobwa 10 twagarutseho hejuru bari bamaze kunyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka, abakemurampaka bagiye kwiherera ngo bateranye amanota maze batangaze uwegukanye iri kamba ritanga amafaranga menshi ndetse no kwamamara .

Nyuma y’iminota 83 abagize Akanama Nkemurampaka biherereye bagarutse mu byicaro byabo.

Muri iyi minota ku mbuga nkoranyambaga abantu batangaga ibitekerezo banenga iri rushanwa bavuga ko uretse kuba bishe igihe, bafite n’amanyanga mu kugena uza gutsinda. Mu butumwa bwacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp bavugaga ko bananiwe kumvikana ku ugomba kuba Miss Rwanda 2020.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yari ahabereye irushanwa yanditse kuri twitter ati “ Irushanwa riteguye neza, abakobwa basa neza ariko tugomba kuzirikana ko mu Rwanda igihe tugiha agaciro kurusha amafaranga.

Hari kandi n’amakuru yavuye ahaberaga irushanwa yavugaga ko abakobwa bose banganyije amanota ! none uwatsinze yabonetse ate? Ni byo abantu bahise bibaza.

Kera kabaye batangaje ko abatsinze ari aba :

Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage): Teta Ndenga Nicole [No35]

Nyampinga wabaniye neza abandi (Miss Congeniality): Ingabire Diane [No7]

Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity): Irasubiza Alliance [No11]

Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) na Miss Rwanda: Nishimwe Naomie [No31]

Nishimwe agiye kumara umwaka ahembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda buri kwezi, ahabwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Suift n’amavuta yayo.

Azamara umwaka wose akoresha imisatsi n’inzara, anambikwa imyenda y’ibirori ku buntu mu gihe akeneye amakanzu.

Azahabwa serivisi za banki umwaka wose ahabwe ubwishingizi bwo kwivuza umwaka wose, gusohokera muri resitora umwaka wose kimwe no kuryama mu cyumba cya hoteli yabakiriye mu mwiherero.

Azarihirwa ikiruhuko mu Mujyi wa Dubai n’itike y’indege anishyurirwe ibijyanye n’urwo rugendo byose n’ibindi byinshi bitandukanye birimo no guhabwa imyenda ya Siporo igihe ayikeneye mu gihe cy’umwaka wose.

Igisonga cya mbere ni Umwiza Phiona wahembwe 1,200,000Frw, mu gihe Umutesi Denise yagizwe igisonga cya kabiri yahembwe 1,200,000Frw, bombi bakazahabwa icyumba cya hoteli umunsi umwe buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu bari kumwe n’umuryango wabo.

Irasubiza Alliance yahawe ikamba ry’uwakunzwe na benshi (Miss Popularity) anahembwa 1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwe guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe cy’umwaka azamarana iri kamba.

Nishimwe Naomi kandi yahawe ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza (Miss Photogenic) umukobwa wifotoza akaberwa n’amafoto, yagenewe igihembo cya 1,200,000Frw.

Teta Ndenga Nicole, yambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage (Miss Heritage), Umwiza Phiona yagizwe nyampinga wabanye neza na bagenzi be (Miss Congeniality).

Irasubiza Alliance yahawe ikamba ry’uwakunzwe na benshi (Miss Popularity) anahembwa 1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwe guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe cy’umwaka azamarana iri kamba ndetse anahabwa kuba Brand ambassador w’ikigo cy’itumanaho cyateye inkunga irushanwa.

Nishimwe Naomi kandi yahawe ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza (Miss Photogenic) umukobwa wifotoza akaberwa n’amafoto, yagenewe igihembo cya 1,200,000Frw.

Teta Ndenga Nicole, yambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage (Miss Heritage), Umwiza Phiona yagizwe nyampinga wabanye neza na bagenzi be (Miss Congeniality).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa