skol
fortebet

Impamvu Yemi Alade yavuze ko akunda abasore yamenyekanye

Yanditswe: Saturday 30, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ku wa 27 Gicurasi 2017 umuririmbyikazi wo muri Nigeria uzwi nka Yemi Alade abantu bibaza icyo yashakaga kumenyesha birabayobera gusa byaje kumenyekana ko yashakaga guteguza indirimbo ye shya yitwa boyz yasohoye none ku 29 gicurasi.

Sponsored Ad

“Me I like boys” njyewe nkunda abahungu ,ni amwe mu magambo atangira igitero cy’indirimbo shya y’umuhanzikazi Yemi Alade,akaba ari amagambo yari yavuze mu minsi ibiri ishize bituma ibitangazamakuru byandika maze bitangira gukora urutonde rw’abasore bose bagiye bakundana n’uyu muhanzikazi,ariko byaje kumenyekana ko ari indirimbo shya yarimo hafi gusohoka.

Yemi Alade yagiye mu rukundo n’ibyamamare bigiye bitanduka harimo n’abo bakoranaga bya hafi,harimo nk’uwamukoreye nk’ureberera inyungu ze Taiye Aliyu, umuririmbyi mugenzi we nawe wo muri Nigeria witwa Flavour, amaze gusohora indirimbo yitwa Johnny yakundanye n’umukinnyi wa filimi uzwi nka Alex Ekubo.

Yemi Alade yavukiye ahitwa Abia muri Nigeria,ku wa 13 Gicurasi 1989, mu mwaka wa 2014 yashyizwe ku rutonde rw’abahataniraga ibihembo bya Nigeria Entertainment Award

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa