skol
fortebet

Impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Yanditswe: Saturday 18, Jan 2020

Sponsored Ad

Mu majonjora yibanze y’Irushanwa rya Missrwanda yazengurutse i Ntara zose, kuva kuwa 21 Ukuboza 2019 kugeza taliki 11 Mutarama 2020 akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, Mutesi Jolly, na Umurerwa Evelyne.

Sponsored Ad


Mike Karangwa ntiyabonetse uyumunsi
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020 nibwo habaye ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu munsi mu bagize akanama nkemurampaka hagaragayemo impinduka zitunguranye aho Mike Kalangwa yaje gusimburwa na Dr Higiro Jean Pierre waherukaga kugaragara mu marushanwa ya Missrwanda nk’Umukemurampaka muri 2018.

Impamvu Mike Karangwa atagaragaye ngo nuko yahuye nikibazo cy’uburwayi butunguranye,aho yaje no kwisegura ku bakunzi be abicishije ku rukuta rwa Tweeter.

yagize ati"Nifurije amahirwe Abamikazi bose uyumunsi,Kumpamvu zitunguranye sindi buboneke mubagize Akanama nkemurampaka uyumunsi ndizera ntashidikanya ko nzongera nkabana namwe mugihe cya vuba naba meze neza, Imigisha myinshi"

Dr Higiro Jean Pierre afite amateka yihariye mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda kuko ari we wateguye bwa mbere Miss Campus 2004 muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mumvura nyinshi reba IBIZUNGEREZI byitabiriye Missrwanda i Kigali! Harimo Nabatunguranye

VIDEO: UMUKOBWA uteye Nk’IGISABO aratunguranye muri Missrwanda i KIGALI

Umukobwa aradusekeje muri Missrwanda i KIGALI ati Mvuye KANYARIRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa