skol
fortebet

Imyambarire y’abakobwa biki gihe : Kwica umuco, gucumuza abagabo babareba ,Abakobwa Babivugaho iki?

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

skol

Amajipo (jupe) magufi bakunze kwita ‘impenure, amapantalo abahambiriye rimwe na rimwe kola (Colant) zigaragaza imiterere y’igice cyo hasi. Ni imwe mu myambarire igezweho mu rubyiruko rw’abakobwa. Abo hambere babibona ntibabura kubashinja kwangiza umuco wo kwambara bakikwiza, abandi bakabashinja gucumuza igitsinagabo kubera iyi myambaro izamura inyumvanshaka z’abasore/abagabo.

Sponsored Ad


Bamwe mu bakobwa bakunze kwambara iyi myambaro barimo abazwi nk’abahanzi na bo ubwabo ntibabivugaho rumwe gusa benshi muri bo bemeza ko ari uburenganzira bwabo.

Umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah akunze kugarukwaho cyane kubera imyambarire ye yiganjemo cyane iyambarwa n’ibyamamare bikomeye ku isi.

Mu birori byiswe ‘Entertainment Industry Night’ Asinah yinjiye ahari habereye ibirori bamwe bahita bamurangarira kubera ikanzu y’umukara ndende ibonerana cyane ku buryo yagaragazaga imyenda y’imbere yari yambariyeho.

Bamwe babashinja kuzamura inyumvanshaka z’abagabo

Aganira na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, uyu muhanzikazi yavuze ko yahisemo kwitabira ibirori yambaye muri ubwo buryo kuko yabonye ari umudeli ujyanye n’ahantu igikorwa cyabereye ku mazi.

Bamwe mu bakobwa bagenzi be na bo batangaje ko iyi myenda idakwiye Umunyarwandakazi.

Kutavuga rumwe ku myambarire y’abakobwa si ibya none, bamwe bavuga ko ari uburenganzira bwabo guhitamo icyo Bambara.

Gusa bamwe mu bakuze bavuga ko imyambarire igaragaza bimwe mu bice by’umubiri by’ibanga by’umukobwa idakwiye umwari w’umunyarwandakazi.

Abagabo na bo bakavuga ko iyi myambarire ibacumuza kuko izamura ubushake bwo bwo kwifuza kuryamana n’abayambaye.

Giramata Christelle utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko imyenda myinshi bambara ari iyo baba babonanye ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga .

Ati ” Imbuga nkoranyambaga zoroheje ibintu, zitanga amakuru uko tubyifuza, ku giti cyanjye mbere yo kujya mu isoko mbanza guca kuri instagram nkareba uko abandi bambaye nanjye nkabona kujya guhaha, birashoboka ko ntabona imyenda ihuye neza niyo nabonanye umuntu ariko ndagerageza nkashaka ijya kumera kimwe.”

Uyu munyarwandakazi we yemeza ko imyambarire ari yo igena icyubahiro cy’umukobwa.

Ati ” Burya umukobwa wiyubashye umumenyera ku bintu bitandukanye ariko cyane n’imyenda igarukamo, ni ingenzi cyane guhitamo imyenda ijyanye n’ibihe turimo, burya uzanarebe umukobwa wambaye neza akunze guhabwa service ahantu henshi kuko baba babona asobanutse bityo bigatuma bamwitaho.”

Uwineza Belise avuga ko n’ubwo ari byiza kwambara ibigezweho ariko na none ngo ni ingenzi cyane gushishoza.

Ati ” Nemera ko buri muntu agira ibyo akunda, si ngombwa ko umuntu yambara umwenda mugufi mu ruhame cyane cyane iyo uwo mwenda mubo ubangamiye nawe arimo.

Urugero nk’uwambara umwenda mugufi ukabona ntabasha gutambuka cyangwa se kwicara akaba adashobora gutakaza ikintu mu ntoki ngo yuname agitore cyangwa se akagenda amanura ngo byiyongere uburebure.”

Uyu munyarwandakazi avuga ko hari imyenda nk’iyi igezweho kandi idashobora kugira uwo ibangamira yaba uyambaye cyangwa abamubona.

Uwimana Chantal ni umubyeyi utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko hari abakobwa batajya bemera kugirwa inama n’ababyeyi babo.

Avuga ko hari igihe habaho ubushyamirane hagati y’ababyeyi n’abakobwa buzamuwe n’imyenda baba bifuza kwambara, akagira inama abakobwa kumvira iby’ababyeyi babo.

Mugenzi we Umuhoza Natalie nawe yemeza ko abakobwa b’ubu bakwiye kumva inama z’abo bakomokaho kugira ngo bakomeze gusigasira umuco.

Gusa avuga ko hakwiye ubwumvikanye ku buryo ababyeyi na bo bakwiye kumva abakobwa babo kuko baba bagomba kugendana n’ibigezweho.

Ati ” Ndabizi neza ko igihe abyeyi bacu bari mu myaka nk’iyacu nabo barwanaga intambara nk’iyo turwana ubu, biranashoboka ko icyo gihe bumvaga bameze nk’uko ubu natwe tumeze ariko ubu noneho babaye ababyeyi. niyo mpamvu mbasaba kujya babumva rimwe na rimwe.”

Ese iyi myambarire idahwitse wowe uyibona gute ?
Ese niki ubona cyakorwa kugirango ucike burundu ?

Ibitekerezo

  • jye mbona kugirango iyo myitwaririre cyangwa imyambarire icike aruko twese dufatanyije ababyeyi ,urubyiruko nubuyobozi twabamaganira kure byaba ngobwa uwo tubonye tukamuvugiriza induru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa