skol
fortebet

Imyiteguro y’ubukwe bwa King James irakomeje aho yamaze no kwereka umuryango mw’ibanga umukobwa bateganya kubana(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 21, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye cyane mu muziki nka King James ari mu myiteguro yo gushaka umugore ariko abihisha itangazamakuru.
Mu minsi ishize nibwo ikinyamakuru umuryango.rw twabagejejeho amakuru twari twakuye mu nshuti za hafi za King James ko ngo ari mu myiteguro yo gushaka umugore mu ibanga ariko we akabyamaganira kure.Gusa ubu icyamenyekanye nuko King James n’umukunzi we bagiye kuzabana batibifuza ko ibyabo bigarukwaho cyane mu bitangazamakuru. King James n’umwe mu bahanzi (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye cyane mu muziki nka King James ari mu myiteguro yo gushaka umugore ariko abihisha itangazamakuru.

Mu minsi ishize nibwo ikinyamakuru umuryango.rw twabagejejeho amakuru twari twakuye mu nshuti za hafi za King James ko ngo ari mu myiteguro yo gushaka umugore mu ibanga ariko we akabyamaganira kure.Gusa ubu icyamenyekanye nuko King James n’umukunzi we bagiye kuzabana batibifuza ko ibyabo bigarukwaho cyane mu bitangazamakuru.

King James n’umwe mu bahanzi badakunda kuvuga ibyerekeranye n’urukundo rwabo mu bitangazamakuru, ibi byaje no gutuma avugwaho gukundana n’abakobwa batandukanye ariko bikarangira abihakana bitewe nuko ashaka kugira ubwiru iby’ubukwe bwe.

Kuri ubu amakuru nubundi agera k’umuryango.rw nuko umukobwa bakundana bateganya no kubana ukiri ibanga ngo yamaze no kumwerekana mu muryango.

Muri iki cy’umweru ubwo uyu musore yari mu kiganiro kuri City Radio, umunyamakuru yaje kumubaza gahunda afite mu minsi iri imbere ku buzima bwe busanzwe maze asubiza ko mu gihe cya vuba ariko nawe atazi neza ashobora gushaka umugore.

Mu minsi ishize ubwo hashyirwaga hanze amafoto y’inzu uyu musore yujuje bivugwako azabanamo n’uwo mukunzi we, byatangiye nabyo abihakana ko iyo nzu atari iye gusa nyuma aza kwemera ko ari iye.

Elcy Ishimwe niwe mukobwa uherutse kuvugwa ko yaba ariwe King James agiye gushaka gusa bombi barabihakanye ndetse uyu mukobwa yahise anerekana undi musore ngo bakundana.

Ibitekerezo

  • Ariko ubundi mutekerezako King James ari injiji abiteze ko abantu benshi buzuye ifitina

    eee,iki cyuki nicyo cya king! twarakoranye muri exam ya provisoir di!

    King numuhanga, ibye arabyimdnyera. nta byo kwitaranga. king ndagushyinjyikiye mugire ibanga batamugutwara.

    Ndakwemera musaza

    non sense!! ubuse iyi nkuru iruzuye? heading itamatchinga na content. har igihe mwibwira ngo murakurura abasomyi kandi mubirukana. sinakongera gufungura link yanyu

    urugo ruhire.

    James akora ibyazi, kd singombwa ibintu byose bijye Public. guyz try your best

    Turabashyigikiye

    king mumureke arakora ibyoyumva byamuhesha amahoro

    Nimumukeke akore ibyashaka nihagera tuzamubone bidatinze king ndagushyigikiye sibyiza kuvuga byose

    ariko nibwo byaba ijanga rye ! noje sr tuvuge ko yagiye kwereka umuryango umukobwa ntihaboneka ifoto nimwe? wowe watangaje iyi nkuru wadutuburiye wagombaga gukpra uko ushobote mubuhanga wize mu itangaza makuru ukaboja ifoto ikwemereea kuduha iyi nkuru kuko ubu ntuyujuje! wari kuyireka ukabanza ukayibona! kuko igiteye amatsiko abasomyi kwari ukubabwira ko uwo ukigizwe ibanga wowe ubutangaje wamubonye!! ntacyo dukuye mu nkuru yawe kuko nuyu munsi bikiri mumabanga !!

    ariko nibwo byaba ijanga rye ! noje sr tuvuge ko yagiye kwereka umuryango umukobwa ntihaboneka ifoto nimwe? wowe watangaje iyi nkuru wadutuburiye wagombaga gukpra uko ushobote mubuhanga wize mu itangaza makuru ukaboja ifoto ikwemereea kuduha iyi nkuru kuko ubu ntuyujuje! wari kuyireka ukabanza ukayibona! kuko igiteye amatsiko abasomyi kwari ukubabwira ko uwo ukigizwe ibanga wowe ubutangaje wamubonye!! ntacyo dukuye mu nkuru yawe kuko nuyu munsi bikiri mumabanga !!

    Gusaa nanjye ndamukunda nubwo nabimubwiye ntansubize ark abimenye ko nta jock zarimo

    Aliko se mwahaye James amahoro? Murabona erengeranye koko? Abakobwa bose mumugerekaho ni babandi bi nararibonye mu gucurika abagabo cg abahungu. Uretse kumutesha umutwe mubona ali bo gushinga ingo zigakomera? Mwatangajwe ni icyabagize ikimenyabose? James agomba kandi bigombe kuba areba kure...

    Congs man shes the Best

    atugezaho indirimbo nziza turamushyigikiye imana imugende imbere mu myiteguro y’ubukwe bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa