skol
fortebet

Ingofero z’Ishyaka rya Bobi Wine zigiye kuzajya zambarwa n’igisirikare cya Uganda

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Uganda abakunze kwambara ingofero z’Umutuku , ni abo mu ishyaka rya “People Power” riyobowe na Depite Bobi Wine, ubu Leta ya Uganda irashaka kumwambura icyo cyirango cyikajya mu ngabo z’igihugu.

Sponsored Ad

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko ingofero y’umutuku imeze nk’iyo Bobi Wine n’ abarwanashyaka be bakunze kwambara ibaye umwenda w’ igisirikare cya Uganda bivuze ko kongera ku wambara uri umusivile byagukururira akaga ko kujya muri Gereza.

Uyu muhanzi akaba n’ umudepite mu nteko ishinga amateeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yamaze gutangaza ko muri 2021 aziyamamaza ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu ahanganye na Perezida Museveni umaze imyaka 30 ari Perezida wa Uganda.

We n’abarwanashyaka be bakunda kwambara ingofero y’ umutuku [Red Beret] yita ‘ikimenyetso cy’ ubudatsimburwa.

Iyo ngofero n’ ubusanzwe yambarwa na bamwe mu basirikare, ariko noneho byamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta ko ibaye umwambaro wa gisirikare, bivuze ko umuntu wakongera kugaragara ayambaye atari umusirikare byatuma akatirwa n’ inkiko igifungo gishobora kugera ku myaka 5.

Umuvugizi w’ Igisirikare cya Uganda Richard Karemire yasohoye itangazo agira ati “Amabwiriza agenga imyambarire y’ ingabo za Uganda UPDF ryatangajwe mu igazeti ya Leta. (Uganda People’s Defence Forces) yatangajwe. Icyo gikorwa cyemejwe n’inzego nkuru z’ igisirikare ari nazo zari zahaye komisiyo ishinzwe imyambarire n’inshingano yo kuyishaka”.

Bobi Wine ntacyo aravuga kuri aya mabwiriza mashya y’ imyambarire y’ ingabo za Uganda gusa umwe mu bakomeye mu ishyaka rye ritaremerwa n’ amategeko People Power yavuze ko batazareka kwambara ziriya ngofero.

Ivan Boowe uhagarariye urubyiruko rwo muri People Power ati “Tuzakomeza kwambara izi ngofero z’ umutuku z’ impinduramatwara. Iterabwoba tuzashyirwaho uko ryaba ringana kose ntiryatubuza guharanira uburenganzira bwacu. Icyo guverinoma yakoze ni uguhangana natwe kandi ntabwo tuzacika intege”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa