skol
fortebet

BadRama yavuze uburyo Jay Polly ari umusinzi nawe akavuga uburyo ikibanza cye yagishyize ku isoko kugira ngo amurwanye

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Jay Polly ari guterana amagambo na Bad Rama uyobora inzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label yahozemo ahanini biturutse ku kuba uyu muhanzi atakibarizwa muri The mane.

Sponsored Ad

Tariki 30 Ukuboza 2019 ni bwo umuraperi Jay Polly yatangaje ko avuye muri The Mane yinjiyemo agisohoka muri gereza yari yaragiyemo azira gukubita umugore we agakatirwa igifungo cy’amezi atanu.

Mu mpamvu yatanze zatumye ava muri The Mane harimo ko ngo umwaka wari ushize ibyo bumvikanye mu masezerano bitarakozwe ku kigero cya 90%, ndetse yavuyemo akurikiye umuhanzi Safi Madiba na we wavuze ko The Mane itubahirije amasezerano.

Aba bahanzi bose uko ari babiri basezeye kuri The Mane, umuyobozi wayo Mupenda Ramadan wiyita Bad Rama ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari yavuze ko yagiye kureba uburyo yahashyira ishami rya The Mane.

Muri iki cyumweru nibwo Bad Rama yagarutse mu Rwanda, akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe na we yagize icyo avuga ku bahanzi basezeye iwe barimo Jay Polly na Safi.

Yavuze ko aba bahanzi ntacyo bamwinjirizaga ahubwo ko amafaranga yabashoragamo yayatangaga abikora nko gufasha abavandimwe kuko we yabafataga nk’abavandimwe be bityo akaba atarigeze atekereza ko bava muri The Mane.

Agaruka kuri Jay Polly, Bad Rama yavuze ko yakoreye buri kimwe cyose Jay Polly yewe ngo yaraye amajoro igihe uyu muraperi yari afunzwe, akora buri kimwe cyose kugira ngo afungurwe, ndetse anavuga ko ari umusinzi ku buryo yamutengushye ku munsi wa mbere ava muri gereza kuko yongeye kunywa agasinda.

Bad Rama ati ” Ubu nka Jay umuntu yishe amasezerano ku munsi wa mbere ava muri gereza, muzi amafaranga namutakaje ho, umuhungu naraye ijoro nicaye, umuntu twamaze ukwezi kose twigisha ntiyaransabye, ibyo yansezeranyije byose ndetse ubusinzi n’ibiki ….ibyo byonyine bishobora gutuma byose n’ubuzima bwe buhagarara, umuntu umunsi wa mbere arasinze ibyo yakoze mwarabibonye.”

Yongeyeho ati ” Nshobora kugenda gake mu masezerano yawe kubera ko mba mbona ko nta nicyo ufite mu buzima bwawe….Uzi umuntu wafungiwe guhohotera kubera ubusinzi n’ibiki….. abantu barakwegereye baguhaye urukundo , barakuzanye baguhaye ubuzima, hanyuma warangiza ugakora ibintu nkabiriya. ”

Bad Rama yakomeje avuga ko kuba aba bahanzi basezeye bitarasenya The Mane, avuga ko agiye gushaka abandi bakorana cyane ko hari abana bashya bari gukora ibintu bishya, ati ” Ubu ngiye gukoresha amarushanwa ya za Comedy , Hip Hop, ibyo muvuga ngo za Tramp (Ubanza yarashakaga kuvuga ngo Trap )…barapa …abana bakora ibintu bishyashya tugomba kubiha imbaraga.”

Bad Rama akimara gutangaza aya magambo, Jay Polly yafashe agace gato ka Video k’iki kiganiro Bad Rama yagiranye n’itangazamakuru akagera aho avuga injyana "Tramp" mu mwanya wo kuvuga ngo "Trap” maze ayashyira kuri Instgram ye yandikaho ngo “Bad Rama bitware gake, The Mane iri mu ideni.”

Ati “N’ikibanza afite kuri Ruhondo ari kugishyira ku isoko kugirango arwanye Jay Polly!.” Gusa ubu butumwa yahise abusiba.

Ku bunani bw’umwaka wa 2019, Jay Polly yasohotse muri Gereza ya Mageragere aho yari amaze amezi atanu afungiwe, yakiranwa icyubahiro n’ubuyobozi bwa The Mane mu modoka y’abasirimu, ategurirwa n’ibirori byo ku mwakira byakesheje ijoro.

Ubu butumwa ni bwo Jay Polly yashyize kuri Instagram nyuma arabusiba

Nyuma y’ibi, byanavuzwe ko ubwo Jay Polly yari atarasubira mu rugo rwe kubera kutumvikana n’umugore we, The Mane yabaye icumbikiye Jay Polly muri Hotel i Nyarutarama nyuma baza no kumusinyisha amasezerano y’imikoranire asanga Queen Cha, Marina na Safi muri The Mane.

Agifungurwa, Jay Polly yavuze ko avuye muri Gereza yanditse umuzingo w’indirimbo yavugaga ko azawumurika muri 2019 ariko umwaka urangiye ashyize hanze indirimbo 4 gusa.

Ibitekerezo

  • Ndabona ino nkuru ibogamye. Kuki mutabalansinga nibisobanuro Jay Polly yatanze kandi ko byumvikana?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa