skol
fortebet

Inyuguti ya K iba mu izina rya Clément ivuga iki, Kina music ryo ryavuye he?

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Ishimwe Clement umuyobozi w’inzu itunganyamuzika ya Kina Music yahishuye byinshi byijyanye n’uburyo yahisemo iri zina anavuga ku nyuguti ya ‘K’ iba mu mazina ye akoresha.
Kina Music imaze imyaka irenga umunani ikora; yanyuzemo abahanzi bakomeye bose bageze ku rwego rushimishije.Hari abagiye bakoreramo ibihangano ariko badafitemo amasezerano n’abandi basinyemo kugeza n’ubu bakirebererwa na Kina Music.
Knowless umutambukanyi wa Ishimwe Clement, Tom Close, King James, Dream Boys, Christopher (...)

Sponsored Ad

Ishimwe Clement umuyobozi w’inzu itunganyamuzika ya Kina Music yahishuye byinshi byijyanye n’uburyo yahisemo iri zina anavuga ku nyuguti ya ‘K’ iba mu mazina ye akoresha.

Kina Music imaze imyaka irenga umunani ikora; yanyuzemo abahanzi bakomeye bose bageze ku rwego rushimishije.Hari abagiye bakoreramo ibihangano ariko badafitemo amasezerano n’abandi basinyemo kugeza n’ubu bakirebererwa na Kina Music.

Knowless umutambukanyi wa Ishimwe Clement, Tom Close, King James, Dream Boys, Christopher n’abandi benshi bagiye bafite zimwe mu ndirimbo zumvikanamo ijambo ‘Kina Music’.

Ubwo yari mu kiganiro na Isango Star kuri uyu wa Gatatu, Ishimwe Clement ari nawe uhagarariye Kina Music, yatangaje ko inyuguti ya K [Karake] ikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi yamamaza indirimbo cyangwa se ibindi bikorwa bya Kina Music ari inyuguti ihagarariye izina ry Se umubyara akaba nawe iryo zina barihuje/arifite.

Clement avuga ko Kina Music ari izina yetekerejeho igihe kinini

Avuga ko mubusanzwe yitwa Ishimwe Karake Clement akaba yarahisemo kujya ahina amazina abiri ya mbere abanza ubundi akongeraho Clement.Ibi bika bikunze kugaragara henshi no mu mashusho y’indirimbo aba yagizwemo uruhare nawe cyangwa se Audio[indirimbo mu buryo bw’amajwi] ziba zakorewe muri Kina Music.

Clement ashimangira ko ahuriye na Se ku izina rya Karake kandi ko nta kibazo ajya agira mu kubisobanura.Yagize ati :” Ntabwo ari iryo guhisha kuko n’izina ry’umubyeyi wanjye yitwa ‘Karake’kandi nanjye nitwa Karake.”

Yanasobanuye aho yakuye igitekerezo kugirango ajye guhitamo Kina Music nk’izina yahe studio ye.Avuga ko byabanje kumugora mu guhitamo izina ariko ko byatumye atekereza ku izina rifitemo ikinyarwanda n’icyongereza kuburyo bizorohera abazashaka kumenya ibirambuye kuri we na Kina Music muri rusange.

Yagize ati :"Eeeh n’izina rya kampani rivuze gukina umuziki.Ryaje kuko nashakaga izina ry’ikinyarwanda ritari icyongereza gusa, kubera y’uko nk’ubu ng’ubu ushatse gusobanukirwa Kina Music uri nko muriAmerika ukandika Kina Music harimo icyo Kinyarwanda cyo gukina bitandukanye n’uko wavuga ngo Play Music.

Uvuze Play Music hashobora kuba hazaho twatumenyetso two gukina umuziki hakazaho n’abari gukina umuziki nyine ariko Kina ni ikintu cy’umwihariko ukuntu niko igitekerezo cyaje.

Avuga ko ari igitekerezo yagize agifite studio ifite izina ry’icyongereza, ngo yakundaga kujya kuri Google kenshi yakwandika izina yakoreshaga mbere agasanga rifite ibisobanura byinshi kurusha uko we yabishakaga ahitamo kuyita ‘Kina Music’.

Clement Ishimwe ni umushoramari mu muzika, mu myaka itanu ishize nibwo izina rye ryatangiye kuvugwa cyane mu ruhando rw’imyidagaduro nyuma y’uko agiranye amasezerano na bamwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda bemeranwa gutangira gukorana.

Yarushinganye na Knowless

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa