skol
startimes

Inzu ya nyakwigendera Papa Wemba igiye kugurwa na Guverinoma ya Congo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 20 July 2020 Yasuwe: 1586

Inzu ya nyakwigendera Papa Wemba igiye kugurwa na Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku madolari 750,000 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umuco, aho iyi nzu igiye guhindurwamo inzu ndangamurage ndetse na studiyo yo ku rwego rwo hejuru.


Amakuru atandukanye aturuka muri RDC aravuga ko kuri ubu Leta ihanze amaso iyi nzu ya’Umwami w’injyana ya Lumba, nk’uko bamwe bamufata, ifite agaciro ka miliyoni 375 z’amafaranga akoreshwa muri Congo ($750,000), ndetse iki kikaba ari icyifuzo cy’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi ubwe yifuza ko iyi nzu yahindurwamo inzu ndangamurage ndetse na studio itunganya umuziki nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye birimo Afrikmag.

Ni igitekerezo cyatewe n’ukuntu umuco wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo warushijeho kwamamara bitewe n’uyu muririmbyi wamamaye ku Isi yose, wari ufite ijwi ryihariye n’umuziki wagiye ukundwa kuva ku rungano kugeza ku rundi.

Ubu kandi ngo ni uburyo bwo gukomeza kwibuka uyu muhanzi ukomeye.

Iyi nzu iherereye mu gace gakize kitwa Ma Campagne, muri Komini ya Ngaliéma mu murwa mukuru, Kinshasa, izahindurwa inzu ndangamurage na studio igezweho mu minsi iri imbere, ndetse leta ikaba iteganya ko izakurura ba mukerarugendo baturutse impande zose z’Isi. Kuberako, bazahasanga ibicuruzwa by’indangagaciro z’ubuhanzi bw’iyi nyenyeri mu muziki wa kinyafurika.

Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba uzwi ku izina rya Papa Wemba, wavutse ku ya 14 Kamena 1949 i Lubefu muri Congo Mbiligi (mu Ntara ya Sankuru y’ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa sinema.

Yapfiriye i Abidjan, muri Cote d’Ivoire, nyuma yo kugirira ikibazo ku rubyiniro, ku ya 24 Mata 2016 aho yitabiriye iserukiramuco rya muzika yo mu mijyi rya Anoumabo (Festival des musiques urbaines d’Anoumabo) ryabaga ku nshuro ya 9 (FEMUA9).

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Indirimbo Abana b’Afurika ya Kayitare Wayitare Dembe igiye gusubirwamo mu...

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Wayitare Dembe wamamaye mu ndirimbo yakunzwe...
25 September 2020 Yasuwe: 375 0

Miss Mutesi Jolly yibasiwe bikomeye kubera ubutumwa yahaye abangavu

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yibasiwe bikomeye nyuma yo...
25 September 2020 Yasuwe: 2068 0

Umubyeyi w’abana 2 yadusangije ubuhamya bw’ibyamubayeho byatumye atura Imana...

Umubyeyi w’abana babiri witwa Umugwaneza Devotha yagejeje ubuhamya bwe ku...
24 September 2020 Yasuwe: 2701 1

Reba urutonde rw’abagabo Kim Kardashian yaryamanye nabo kugira ngo...

Benshi mu byamamare bagira uruhare runini mu guhindura sosiyeti y’abantu....
24 September 2020 Yasuwe: 4633 1

Zari wahoze ari umugore wa Diamond yizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka...

Zarinah Hassan wamamaye nka Zari, uyu mugore wamenyekanye cyane ubwo...
24 September 2020 Yasuwe: 3957 1

Nkaka wamamaye muri Filimi nyarwanda agiye kurongora umukobwa utandukanye...

Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri sinema nyarwanda yashyize hanze...
24 September 2020 Yasuwe: 2681 0