skol
fortebet

Iranzi Jean Claude yibarutse imfura nyuma y’amezi ane arushinze n’umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi ane; Iranzi Jean Claude na Uwera Aline basezeranye kubana akaramata, dore ko bari bakundanye igihe kinini bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017.
Iranzi Jean Claude asazwe akinira MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia. Nyuma yo gusezeranira mu Rwanda, Iranzi yahise asubira i Burayi.
Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Omborenga Fitina bakinana mu gihugu cya Slovakia, yashyizeho ifoto y’umwana w’umuhungu, maze (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi ane; Iranzi Jean Claude na Uwera Aline basezeranye kubana akaramata, dore ko bari bakundanye igihe kinini bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017.

Iranzi Jean Claude asazwe akinira MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia. Nyuma yo gusezeranira mu Rwanda, Iranzi yahise asubira i Burayi.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Omborenga Fitina bakinana mu gihugu cya Slovakia, yashyizeho ifoto y’umwana w’umuhungu, maze yandikaho amagambo ashimira Iranzi Jean Claude kuba abashije kwibaruka.

Iranzi na Uwela bibarutse umwana w’umuhungu

Umuhango wo gusezerana wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira 2016 witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abayobozi batandukanye barimo n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FCV, Kalisa Adolphe Camarade.

Iranzi Jean Claude asanzwe ari umukinnyi mpuzamahanga ukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa