skol
startimes

Irene Uwoya uzwi nka Oprah yibona nka“shitani” kubera ubwiza bwe burenze

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 November 2020 Yasuwe: 10825

Irene uwoya benshi bazi nka Oprah kubera filimi yakinyemo yitwa iryo zina, yavuze ko yemeranya n’abatari bake bamwita ko ari ishitani “Jini” bitewe n’ubwiza bwe nawe ubwe yibonaho.


Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania, Irene Uwoya wahoze akundana na nyakwigendera Ndikumana Hamad wamenyekanye nka Katauti,yavuze ko iyo ari mu cyumba arimo kwisiga amavuta, yireba mu kirori,agaterwa ubwoba n’ubwiza afite.

Uyu mugore yavuze ko ubu bwiza bwe butagira akagero yibonaho bumutera kwemeranya n’abandi ko ashobora kuba ari ishetani atari umuntu.

Ibi Uwoya yabitangaje nyuma y’iminsi mike bamwe mu bakunze be muri Tanzania bamwise shitani ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza bwe.

Mu mwaka ushize, Uwoya yatangarije imwe muri televiziyo zo muri Tanzania ko akunze koga amata kugira ngo arusheho kugira ubwiza.

Irene Pancras Uwoya yamenyekanye mu Rwanda nyuma yo kurushingana n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana muri 2017.

Aba bombi baje gutandukana, ibinyamakuru byinshi birimo n’ikitwa The Citizen byanditse ko batandukanye ku mpamvu z’uko uyu mugore yari inshoreke y’abahanzi batandukanye ariko uwagarusweho cyane yari Diamond.

Ku wa 28 Ukwakira 2017 yakoze ubukwe n’uwitwa Dogo Janja ariko urukundo rwabo ntirwamara kabiri baza gutandukana atangira ubuzima bushya mu rukundo rwe.

Tariki ya 26 Ukwakira 2019, ku nshuro ya gatatu yakoze ubukwe n’umuzungu bwaciye agahigo ko guhenda muri Tanzania kuko bwatwaye agera kuri miliyoni mirongo inani z’amashiringi ya Tanzaniya (80,000,000).

Irene Uwoya yamamaye muri filime zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba nka Oprah yamwitiriwe, Hazard, One Blood,Mid Night,Peace of Mind, Tanzanite, Kalunde The Dream, Pretty Girl n’izindi zakanyujijeho mu myaka yashize.




Irene Uwoya yemeranya n’abamwise shitani kubera ubwiza bwe

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ali Kiba afitanye isano rya hafi n’uwari usanzwe azwi nka Papa wa...

Ku wa 19 Mutarama 2021, icyamamare mu muziki wa Tanzania, Ali Kiba yavuze...
22 January 2021 Yasuwe: 4002 0

Mama w’umuhanzi Christopher yahitanwe n’uburwayi

Umuhanzi Christopher ari mu gahinda nyuma yo gupfusha mama we kuri uyu wa...
21 January 2021 Yasuwe: 4590 0

Gashumba ngo akeneye ibyishimo biva ku mugabo[AMAFOTO]

Sheilla Gashumba, umunyamakuru kuri Televiziyo akaba na ambasaderi...
21 January 2021 Yasuwe: 8274 0

Ibyo mu buriri ntacyo nabivugaho-Diamond ubwo yabazwaga amakuru yerekeye...

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma ukunzwe mu muziki wa Tanzania nka Diamond...
21 January 2021 Yasuwe: 3851 0

Burna Boy asa nk’aho akunzwe muri White House ,niwe muhanzi wa Afurika...

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Burna Boy asa nk’aho akunzwe muri White...
20 January 2021 Yasuwe: 3938 0

ShaddyBoo yahawe urwamenyo yibasirwa bikomeye nyuma yo kuvuga uburyo ari we...

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka...
20 January 2021 Yasuwe: 7889 0