Irushanwa rya East Africa’s Got ryegukanwe n’abavandimwe bo muri Uganda bahabwa akayabo k’amamiliyoni y’amafaranga y’u Rwanda[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 October 2019 Yasuwe: 2029

Irushanwa rya East Africa’s Got ryahuzaga abanyempano bo mu bihugu bine birimo Rwanda,Uganda , Kenya na Tanzania ryaberaga muri Kenya ryegukanywe n’abavandimwe Esther Mutesasira na Ezekiel Mutesasira bakomoka muri Uganda.



Ku wa 6 Ukwakira 2019 nibwo iri rushanwa ryasojwe , hari abanyempano batandukanye bahataniraga ibihuhumbi 50 by’amadorali y’amerika n’ukuvuga asaga Miliyoni 50 ushyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Kuri Final mu bahataniraga igihembo nyamukuru barimo : Intayoberana (itsinda ryaturutse mu Rwanda), Esther & Ezekiel (baturutse muri Uganda), DNA (baturutse muri Uganda), Spellcast (baturutse muri Kenya ), Jehovah Shalom Acapella (Baturutse muri Uganda), Janelle Tamara kuva muri Kenya.

Muri rusange iri rushanwa rirangiye Esther & Ezekiel bavukana aribo begukanye igihembo nyamukuru cy’irushanwa bakurikirwa n’itorero “Intayoberana”, Janelle Tamara w’imyaka 4. yabaye uwa gatatu. aba bose bahigitse Itsinda rya Jehovah Shalom Acapella , DNA na Spell cast.

Hari mu gace kanyuma k’irushanwa rya East Africa’s Got Talent . Ikigo kabuhariwe mu gutegura Filime cyo muri Afurika y’Epfo, ni cyo cyahawe akazi ko gutegura iri rushanwa, naho amateleviziyo arimo RTV yo mu Rwanda, Citizen TV yo muri Kenya, Clouds Media yo muri Tanzania na NBS yo muri Uganda zihabwa uburenganzira bwo kunyuzaho iki kiganiro.

East Africa’s Got Talent ni irushanwa ryatangijwe n’ikigo ‘SYCOtv Company’ cy’uwitwa Simon Cowell wamamaye kubera ikiganiro cye gica kuri Televiziyo cyitwa ‘Got Talent’ kimaze imyaka 13 gihitamo impano z’Abongereza bazi kuririmba n’abandi bafite impano zitandukanye baturutse mu bihugu bine ari byo Kenya, u Rwanda, Uganda, na Tanzania.

Izina ‘Got Talent’ ubu rifatwa nk’igihangano bwite mu by’ubwenge cya Simon Cowell guhera muri 2006, ubwo yatangizaga iki kiganiro kuri Televiziyo ya ITV, bituma azana irushanwa rizwi cyane ryitwa Britain’s Got Talent, aza no kwagurira iki kiganiro kuri NBC y’Abanyamerika na ho ahashinga irindi rushanwa ryitwa America’s Got Talent.

Ibiganiro bya Simon Cowell byo gutoranya impano, ni bimwe mu bikunzwe cyane cyane byanazamuye amazina y’abahanzi batari bazwi barimo nk’itsinda rya One Direction, itsinda rya Fifth Harmony, Westlife, Little Mix, Leona Lewis, Susan Boyle, n’abandi benshi bubatse amazina mu muziki w’isi.

“Got Talent” ni cyo kiganiro cyaciye agahigo ko kuba kirebwa n’abantu benshi ku Isi. Kuri ubu kibera mu bihugu 60 byo ku migabane itandukanye, ariko ibyamenyekanye cyane ni Britain’s Got Talent na America’s Got Talent.

Uyu mwaka bari bagize akanama nkemurampaka kiri rushanwa barimo Umunyakenya uzwi cyane kuri Televiziyo Jeff Koinange, umuririmbyi akaba n’umunyamakuru wo muri Tanzania Vanessa Mdee, Umunyarwanda uvanga imiziki akaba n’umunyamakuru Makeda n’umunya-Uganda Gaetano Kagwa mu gihe umunyarwenya Anne Kansiime ari we uyobora ibirori akanahamagara abarushanwa ku rubyiniro.





Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyarwandakazi Mbabazi wabyaranye na nyakwigendera Mowzay Radio yahishuye...

Umuririmbyikazi wo muri Uganda Lilian Mbabazi wamenyekanye cyane mu rukundo...
23 February 2020 Yasuwe: 4489 0

Nishimwe Naomie niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020...

Umukobwa witwa Nishimwe Naomie wari wambaye nimero 31 niwe watowe nka...
23 February 2020 Yasuwe: 8232 0

Papa Sava yashinje umukinnyi wa Filimi Rosine ikinyabupfura...

Mu gihe gito umukinnyi wa filime Rosine atangaje akarengane yakorewe ubwo...
22 February 2020 Yasuwe: 8606 0

Wema Sepetu amashusho ye yashyize hanze yatumye yongera kuba ikiganiro ku...

Icyamamare Wema Sepetu wamenyekanye mu bikorwa bitandukanye bya sinema muri...
22 February 2020 Yasuwe: 5622 0

Mama wa Diamond yamusabye kurongora vuba Tanasha amubwira n’impamvu

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platinumz, Kassim Sandra Sanura, umaze iminsi...
22 February 2020 Yasuwe: 6598 0

Iheme yabwiwe amagambo meza na mugenzi we Chinedu amwibutsa n’inzira...

Chinedu Ikidieze n’umukinyi wa filime womuri Nigeria akunze gukinana...
21 February 2020 Yasuwe: 4126 0