skol
fortebet

Itariki itazibagirana ku bakunzi ba nyakwigendera Lucky Dube

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Lucky Philip Dube ni we mucuranzi wagurishije muzika ye kurusha abandi muri Afurika, izina rye riracyibukwa n’abakunzi ba Reggae, urupfu rwe ku itariki ya 18/10/2007 rwashenguye imitima ya benshi.

Sponsored Ad

Dube yakoze album 22 mu myaka 25, yatangiye muzika afite imyaka 18 mu itsinda (band) rya mubyara we ryitwa The Love Brothers ryaririmbaga umuziki w’abaZulu. Nyuma yabonye ko Reggae ikunzwe, afata ikitegererezo kuri Jimmy Cliff na Peter Tosh nawe atangira Reggae irimo ubutumwa bw’imibereho rusange na politiki bigendanye kandi n’irondaruhu ku birabura mu gihugu cye, South Africa.

Yabaye icyamamare kubera muzika ye, Lucky Dube yazamuye ijwi rya Afurika muri muzika ya Reggae ku rwego rw’isi aho yafatwaga nk’aho ari ijyana ya Jamaica gusa. Tariki 18/10/2007 mu ijoro i Johannesburg ubwo yari amaze gushyira abana be barindwi kwa nyirarume (oncle) wabo yagiye mu modoka ye ya Chrysler 300C maze abajura baramukurikira.

Police yatangaje ko aba bajura bashakaga kumwambura imodoka ye, baje kumurasa arapfa ariko ko batari bamenye ko ari Lucky Dube ahubwo bari bazi ko ari umunya-Nigeria. Abagabo batanu batawe muri yombi bashinjwa kumwica, icyaha cyabahamye mu 2009, bose bakatiwe gufungwa burundu.

Lucky Dube wari ufite imyaka 43 yasize indirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘I am a prisoner’, Kiss no frog’, ‘Reggae strong’, ‘different colours one people’, ‘Together as one’, ‘Guns&Roses,’, ‘Slave’ , ‘Remember me’…..

Tariki 18 Ukwakira, ni itariki itazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’injyana ya Reggae, dore ko tariki nk’iyi mu mwaka wa 2007 aribwo hasakaye inkuru ibika urupfu rw’umwe mu bagabo bakomeye mu mateka y’iyi njyana ku isi akaba ari Luck Phillip Dube.

Luck Phillip Dube, wakunze kwitwa Luck Dube nk’izina ry’ubuhanzi, yavutse tariki 3 Kanama 1964, avukira muri Mpumalanga ho mu gace ka Ermelo, hakaba hari muri Transvaal y’uburasirazuba muri Afurika y’Epfo, aza kwitaba Imana tariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville mu mujyi wa Johannesburg arashwe n’abantu bivugwa ko bari abajura bashakaga kwiba imodoka yarimo.

Nyina umubyara Sarah, ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho. Inkomoko y’iri zina yavuzweho byinshi, aho televiziyo ya CNN yo ivuga ko “Lucky” byaturutse ku kuvuka kwe mu buryo bugoranye, kuko yavutse ari inda ivuyemo itagejeje igihe, ariko akabaho.

Kumwe n’abavandimwe be 2, Thandi na Patrick, Dube yarezwe cyane na nyirakuru mu gihe nyina umubyara yamaraga igihe kinini Atari kumwe nawe yagiye gushaka imibereho. Mu kiganiro yatanze mu mwaka w’1999, Dube yavuze ko nyirakuru yamubereye umuntu w’igitangaza, akaba ari nawe afata nk’uwatumye aba uwo yabaye we.

Luck Dube yakuze afite inshingano zo gutunga umuryango we wari ukennye, akiri muto yari umukozi mu busitani, ariko nyuma yo gusanga amafaranga akorera ari macye atazamufasha gutunga umuryango we mu hazaza, yahisemo kujya kwiga kugira ngo azabone amahirwe yo gukorera amafaranga menshi.Ageze ku ishuri, yinjiye muri Kolari hamwe n’inshuti bari bahuriye ku ishuri, bakoze igikundi bise The Skyway Band. Ari ku ishuri yamenye ibijyanye n’umuryango wa Rastafari, maze yiyemeza kuba umurasta.

Ku myaka 18 Dube ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari naryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul", aho hari mu mwaka w’1982.

Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto mu gihugu cye mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ivanguraruhu ryari ritsikamiye abirabura ku isi by’umwihariko Afurika y’epfo, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu, ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Indirimbo zigize Album ya mbere Dube ntiyigeze aziyandikira, uretse Album zindi zakurikiye iya mbere, kuri Album nka Rastas Never Die yasohotse mu mwaka w’1984, niho yagaragarije uruhare runini ku itegurwa ryayo bitandukanye n’iya mbere.

Lucky Dube watabarutse ku myaka 43, yari amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae, yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose; nka “Ghana Music Awards” yahawe mu mwaka wa 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka (Artiste International de l’Année) n’icya “World Music Awards de Monte Carlo”, icya “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza ndetse n’ibindi.

Lucky Dube yagiye agaragaza gukunda no guha agaciro ikiremwamuntu cyane, bitari ibyo mu ndirimbo gusa ahubwo no mu buzima bwe busanzwe, kuko yababazwaga n’akarengane abantu bamwe bagirira abandi. Ubwo yasuraga u Rwanda, akigerera ku rwibitso rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yasohotse atabasha kuvugana n’itangazamakuru kubera ikiniga cyinshi ahubwo yahise asuka amarira, kwihangana biramunanira kubera uburyo yabonye inzirakarengane zishwe.

Lucky Dube yasutse amarira i Kigali kubera ibyo yari abonye mu rwibutso rw’izirakarengane zajije Jenoside yakorewe abatutsi

Lucky Dube yakoreye ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda birimo igitaramo cya FESPAD ndetse n’ibindi yakoraga mu buryo bw’umwimerere, akaba ariwe muhanzi wa mbere wabashije kuzuza stade Amahoro.

Lucky Dube yavugaga ko yemera Imana imwe gusa, ku bamuzi neza ntiyanywaga itabi ndetse n’ibindi bisindisha bitewe n’uko ngo yashakaga guha urugero rwiza abana be ndetse n’urubyiruko muri rusange. Yubaha imyemerere ndetse n’umuco bya buri muntu. Yakundaga kugira ati: “Niba ndi umu rasta, nkumva ko kugira imisatsi itendera (Dreadlocks), kunywa urumogi cyangwa gusinda, mu by’ukuri ntabwo naba ndi umu rasta. Ndi umu rasta niba mfite imyemerere ikwiriye, mbega uwo nkwiriye kuba we utunganye”.

Lucky Dube yakundaga kuvuga ko atemeranywa n’abitwa ko basenga ariko bagashyigikira ibikorwa by’ihohoterwa. Yakundaga bidasubirwaho umuhanzi w’injyana ya Reggae Bob Marley, dore ko hari ubwo yajyaga ahera ku ndirimbo ze ubwo yaririmbaga mu bitaramo, cyane cyane bitewe n’indirimbo ze nka “One Love” n’izindi zatumaga amukunda, yakundaga kuririmba ashyigikiwe n’abaririmbyi babiri iruhande rwe nk’uko Bob Marley yabigenzaga.

Iby’urupfu rwa Lucky Dube

Hari mu ijoro ryo kuwa 18 Ukwakira mu mwaka wa 2007, nyuma yo gusiga abana be 2 ku rugo rwa mukuru we, maze abajura bamutera bashaka kwiba imodoka ye yo mu bwoko bwa Chrysler 300C, ikaba yari imodoka ihenze cyane. Luck Dube yasize abana 7, indirimbo ze nka Remember me, Prisoner, Together As One, Romeo,... ni bimwe mu bikorwa yasize inyuma bitazatuma yibagirana.

Bivugwa ko abajura bamurashe akagerageza guhunga, ariko akaza kugonga igiti akagwa aho ariko ntibabashe gutwara imodoka bashakaga kwiba, ariko bakaba batari bazi umuntu wari muri iyo modoka dore ko bavuga ko bakekaga ko ari umukire w’umunyanigeriya bibye, nabo ubwabo bakaba baremeje ko bamenye uwo bishe nyuma yo kumva amakuru bukeye bwaho ko ikirangirire Lucky Dube yishwe n’abajura b’imodoka.

Ku munsi Lucky Dube yashyinguweho

Abantu 5 batawe muri yombi, 3 muri bo bahamijwe ibyaha byo kwivugana Lucky Dube tariki 31 Werurwe 2009 aho bakatiwe igifungo cya burundu.

Mu kwibuka uyu muhanzi, hirya no hino ku isi tariki 18 Ukwakira, by’umwihariko abahanzi b’injyana ya Reggae bahurira mu bitaramo binyuranye. By’umwihariko mu Rwanda, uyu mwaka hateguwe igitaramo kigamije kumwibuka, bikaba biteganyijwe ko gitangirwamo ibihembo ku baririmbyi b’injyana ya Reggae, kibera kuri Murindi Japan One Love hasanzwe hazwi guhurira ibikorwa by’abarasta.

Src: Ububiko&BBC

Ibitekerezo

  • Twese twakundaga Lucky Dube.Twakwibaza tuti bigenda gute iyo dupfuye.Bible ibisobanura neza cyane,nubwo abantu bagoreka ibyo ivuga.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Intagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa