skol
fortebet

Jackie Chan yemereye akayabo umuntu uzavumbura urukingo rwa Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi w’icyamamare Jackie Chan w’imyaka 68 yatangaje ko yiteguye kuzagororera akayabo ka miliyoni 1 y’ama Yuan akoreshwa mu gihugu cy’Ubushinwa.

Sponsored Ad

Iki cyamamare cyo muri Hollywood,Jackie Chan,gihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye igihugu cye cy’amavuko ariyo mpamvu yiyemeje gushyiraho akayabo ka miliyoni y’ama Yuan kugira ngo abahanga bashyiremo agatege bagishakire urukingo.

Iki cyorezo cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa kimaze guhitana abasaga 2000 ariyo mpamvu iki cyamamare cyiyemeje guhaguruka kigafatanya na Leta kurwana inkundura ngo urukingo ruboneka.

Abantu bagera ku bihumbi 70 bamaze kwandura iki cyorezo ndetse umubare kigenda kica uragenda wiyongera ariyo mpamvu benshi barimo Jackie Chan bashaka urukingo.

Jackie yabwiye The Star ati “Mfite igitekerezo gitangaje.Sinitaye kuba ari ikigo cyangwa umuntu ku giti cye,Ndashaka kuzatanga igihembo cya miliyoni 1 y’ama Yuan.”

Jackie yavuze ko impamvu nyamukuru yatanze aya mafaranga ari uko ahangayikishijwe no kurinda ubuzima bw’abaturage ndetse no guhagarika impfu z’aba bantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa