skol
fortebet

Jackie Chandiru wo muri Uganda wigeze kubikwa ko yishwe n’ibiyobyabwenge ari mu buryohe bw’urukundo n’umuzungu wamubaye hafi

Yanditswe: Friday 24, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Jackie Chandiru ukunzwe muri Uganda no mu karere,nyuma yo gukiruka ibiyobyabwenge ari mu bihe byiza by’urukundo n’umuzungu wamwihebeye wamubaye hafi mu bihe bibi bye byose by’uburwayi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi wagize ibihe byiza muri muzika ariko mu myaka ishize ubuzima bwe bukaba bwari buri mu kaga nyuma yo kumara igihe akoresha ibiyobyabwenge akaza gukira,amakuru mashya yemeza ko ari mu rukundo na Nol Van Vliet ndetse bamaze kwambikana impeta y’urukundo.

Jackie Chandiru kuri ubu uri kwitabwaho n’abaganga aho ari kuba mu Buholandi , ku cyumweru tariki 19 Mata 2020 Jackie yagaragaje ko yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we wamuteguje kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Jackie ntiyigeze atangaza amazina y’umusore wamwambitse impeta n’ibindi bimwerekeyeho gusa amakuru yamenyekanye nuko ari umuzungu wamwitayeho ubwo yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge.

aherutse kugira Ati “ Kuguma mu rugo si amarira gusa ahubwo ni amarira y’ibyishimo.”

Mu biyobyabwenge Jackie Chindiru yakoresheje birimo Cocaine n’icyitwa Daye Pharm.

Ingaruka z’ibiyobyabwenge yagiye ahangana nazo mu bihe bitandukanye ndetse yagiye ajyanwa mu bitaro ‘huti huti’ rimwe na rimwe.

Jackie yamenyekanye mu itsinda rya Blue 3 yari ahuriyemo na Cindy Sanyu na Mbabazi Lilian.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa