skol
fortebet

Jay Polly yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 2

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Urukiko rwisumbuye rwa gasabo rwasabiye Jay Polly igifungo cy’imyaka 2 kubera icyaha aregwa cyo gukubita umugore we akamukura amenyo 2.

Sponsored Ad

Umuraperi Jay Polly umaze kumenyekana mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Kanama, yagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 2 kubera gukubita umugore we, Sharifa, akamukura amenyo abiri.

Jay Polly wamamaye mu ndirimbo zirimo Ndacyariho Ndahumeka , Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kanama 2018, nibwo yagejejwe imbere y’Urukiko nyuma y’icyumweru amaze afungiye kuri station ya polisi ya Remera.

Jay Polly akaba yaratawe muri yombi kuwa Gatandatu, itariki 04 Kanama, ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwahabwaga amakuru y’uko Jay Polly arimo kurwana n’umugore we mu rugo mu gihe bahageraga bagasanga yamukuye amenyo abiri.

Ubushinjacyaha burashinja Jay Polly icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije umugore, bukamusabira imyaka 2 y’igifungo, mu gihe umugore we bivugwa ko arimo kumusabira imbabazi.

Mu kwiregura kwe, umuraperi Jay Polly yemeye icyaha, ariko avuga ko gukubita umugore we yabitewe n’ubusinzi. Ubushinjacyaha bukaba bwashimangiye ko raporo ya muganga igaragaza ko yateye umugore we ubumuga buri hagati ya 20 na 30%.

Nyuma yo kumva imiterere y’urubanza, urukiko rwemeje ko ruzatanga umwanzuro kuwa 24 Kanama 2018 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa