skol
fortebet

Jay Polly yatangaje umuhanzi utaramusuye muri gereza bikamutungura

Yanditswe: Wednesday 16, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Jay Polly uherutse gufungurwa ku bunani yavuze byinshi mu byamutunguye ari muri gereza birimo kuba umuraperi mugenzi we Bulldogg ataramusuye kandi yari abyiteze cyane.

Sponsored Ad

Jay Polly washyize hanze indirimbo nshya yise amarira ya Josua yandikiye muri gereza,yatangaje ko yatunguwe no kuba umuraperi Bulldogg ataramusuye muri gereza kandi nta kibazo bari bafitanye ndetse n’umunsi wa mbere bahuye akaba yarashatse kumukorera urugomo.

Yagize ati “Abantu benshi baransuye birantungura.Umuryango wahageze inshuro nyinshi ariko umutipe witwa Dusabimana Emmanuel nagiye kubona mbona araje,arambwira ati maze iminsi nshaka kuzahano”.The Mane yose nayo yarantunguye,Bad Rama,Marina,Safi Madiba na Queen Cha ndetse narabibabwiye.Umuntu utaransuye bikantungura ni Bulldogg.”

Jay Polly yavuze muri iyi ndirimbo ye ko nta muvandimwe afite mu murwa bigaragaza ko yababajwe n’uko bamwe batamwitayeho nyuma yo kugezwa muri gereza.

Jay Polly yatangiye gukora Alubumu yise ’Mu nkuta 4’ ndetse yemeje ko amateka mabi yahuye nayo mu mwaka ushize yamwigishije ashaka gukora cyane.


Jay Polly yavuze ko yatunguwe no kuba Bulldogg ataramusuye muri gereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa